Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Muhanga: Ibiro Bya Gitifu W’Akagari Birava
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Muhanga: Ibiro Bya Gitifu W’Akagari Birava

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 April 2024 4:28 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Gitifu w’Akagari ka Remera mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga aratabarizwa n’abaturage be kuko ibiro akoreramo bivirwa. Bavuga ko kuba ibiro bye bivirwa nabo bibabangamiye kuko iyo bagiye kumwaka serivisi imvura ikagwa basohokana nawe bakajya kureba ahandi bikinga.

Kuri bo kandi ngo birababaje cyane kubera ko aka Kagari ari kamwe mu tugize Umurenge w’Umujyi w’Akarere ka Muhanga.

Babwiye bagenzi bacu ba Imvaho Nshya ko hari n’impungenge ko igisenge cy’aka Kagari kizabagwira niba kidasakawe mu maguru mashya.

Umwe muri abo baturage witwa Gatete Jean Marie Vianney yagize ati: “Mperutse kuhagera ngiye kwivuza ku ivuriro ry’Ingoboka rya Remera, imvura iragwa njya kuhugama birangira mpanyagiriwe kuruta uko naribunyagirwe igihe nari kuyigendamo”

Ngo Gitifu yamubwiye ko ari bunyagirwe kuko naho hava ariko undi abanza kugira ngo ni amashyengo.

Undi muturage witwa Mukamwiza Jeanne nawe avuga ko aherutse kujya gusaba serivisi kwa gitifu,  ahageze imvura iguye abona Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ayabangiye ingata bajya kugamana mu baturanyi.

Ati: “Nagiye gusaba ko banyongerera umwana ku cyiciro ariko mpageze imvura iragwa mbona Gitifu aragiye n’imashini ye,  ajya ku musaza utuye hafi y’Akagari arampamagara twugamanayo mbona ko bimugoye cyane”.

Hari undi muturage witwa Mugiraneza Rosine uvuga ko ubuyobozi bw’Akarere bukwiye guhindura igisenge cy’aka Kagari kuko kahoze ari Segiteri ya Komini Mushubati mu gihe cy’amakomini bityo kikaba gishaje cyane.

Ikindi ni uko iki gisenge gisakaje amategura kikaba gishaje cyane.

Abaturage bavuga ko niba Akarere nta bushobozi gafite, bo biteguye gutanga umusanzu wabo bakagasana.

Bavuga ko abagatuye barimwo abifite bityo ko bibaye ngombwa ko batanga umusanzu wabo mu kwisanira Ibiro by’Akagari babyikorera.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline aherutse kubwira itangazamakuru ko gahunda yo kuvugurura Utugari tumeze nabi idateganyijwe vuba kuko Akarere kabanje kubaka ibiro by’Umurenge wa Nyamabuye  no kuvugurura Umurenge wa Nyarusange.

Muri aka Karere hari Utugari 63, muri two  harimo tumwe na tumwe twangiritse n’ututagira inyubako zatwo bwite ahubwo tugakorera mu Biro by’Imirenge tubarizwamo urugero ni Akagari ka Ruli gakorera mu nyubako y’Umurenge wa Shyogwe.

TAGGED:AkagariGitifuIbiroImvuraMuhanga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwahawe Ikemeza Ko Inzibutso Za Jenoside Ziri Mu Murage W’Isi
Next Article Kagame Yashyikirijwe Inyandiko Zemeza Ibice By’u Rwanda Biri Mu Murage W’Isi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?