Muhanga: Ibiro Bya Gitifu W’Akagari Birava

Gitifu w’Akagari ka Remera mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga aratabarizwa n’abaturage be kuko ibiro akoreramo bivirwa. Bavuga ko kuba ibiro bye bivirwa nabo bibabangamiye kuko iyo bagiye kumwaka serivisi imvura ikagwa basohokana nawe bakajya kureba ahandi bikinga.

Kuri bo kandi ngo birababaje cyane kubera ko aka Kagari ari kamwe mu tugize Umurenge w’Umujyi w’Akarere ka Muhanga.

Babwiye bagenzi bacu ba Imvaho Nshya ko hari n’impungenge ko igisenge cy’aka Kagari kizabagwira niba kidasakawe mu maguru mashya.

Umwe muri abo baturage witwa Gatete Jean Marie Vianney yagize ati: “Mperutse kuhagera ngiye kwivuza ku ivuriro ry’Ingoboka rya Remera, imvura iragwa njya kuhugama birangira mpanyagiriwe kuruta uko naribunyagirwe igihe nari kuyigendamo”

- Kwmamaza -

Ngo Gitifu yamubwiye ko ari bunyagirwe kuko naho hava ariko undi abanza kugira ngo ni amashyengo.

Undi muturage witwa Mukamwiza Jeanne nawe avuga ko aherutse kujya gusaba serivisi kwa gitifu,  ahageze imvura iguye abona Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ayabangiye ingata bajya kugamana mu baturanyi.

Ati: “Nagiye gusaba ko banyongerera umwana ku cyiciro ariko mpageze imvura iragwa mbona Gitifu aragiye n’imashini ye,  ajya ku musaza utuye hafi y’Akagari arampamagara twugamanayo mbona ko bimugoye cyane”.

Hari undi muturage witwa Mugiraneza Rosine uvuga ko ubuyobozi bw’Akarere bukwiye guhindura igisenge cy’aka Kagari kuko kahoze ari Segiteri ya Komini Mushubati mu gihe cy’amakomini bityo kikaba gishaje cyane.

Ikindi ni uko iki gisenge gisakaje amategura kikaba gishaje cyane.

Abaturage bavuga ko niba Akarere nta bushobozi gafite, bo biteguye gutanga umusanzu wabo bakagasana.

Bavuga ko abagatuye barimwo abifite bityo ko bibaye ngombwa ko batanga umusanzu wabo mu kwisanira Ibiro by’Akagari babyikorera.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline aherutse kubwira itangazamakuru ko gahunda yo kuvugurura Utugari tumeze nabi idateganyijwe vuba kuko Akarere kabanje kubaka ibiro by’Umurenge wa Nyamabuye  no kuvugurura Umurenge wa Nyarusange.

Muri aka Karere hari Utugari 63, muri two  harimo tumwe na tumwe twangiritse n’ututagira inyubako zatwo bwite ahubwo tugakorera mu Biro by’Imirenge tubarizwamo urugero ni Akagari ka Ruli gakorera mu nyubako y’Umurenge wa Shyogwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version