Akarere ka Muhanga gahanganye n’ikibazo gikomeye kirebana n’ubuke bw’amazi mu Mujyi wa Muhanga udasiba kwaguka.
Mu rwego rwo kureba uko baba bagikemuye mu rugero runaka, abakayobora bavuga ko bagiye gukura isayo mu kiyaga cya Rugeramigozi kugira ngo amazi yacyo yiyongere.
Uyu muti ariko ngo nturambye nk’uko umwe mu baturage b’aho yabibwiye Taarifa.
Muhizi avuga ko kitarambye kubera ko amazi menshi abaturage bazakenera n’ubundi azakoreshwa n’inganda.
Avuga ko mu gushyira inganda mu Mujyi wa Muhanga, birengagije ko zizakenera amazi menshi kandi babikora bazi neza ko amazi asanzwe ari make muri weo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko bwateganyije miliyoni Frw 800 zo gukura ibitaka muri kiriya kidendezi.
Ayo mafaranga azakoreshwa mu gutunganya Rugeramigozi ya Mbere na Rugeramigozi ya Kabiri kugira ngo amazi urwo ruganda rushya ruherutse kuhatangizwa rwakira, yiyongere.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko kuba hari abaturage ba Muhanga badafite amazi ari ikibazo gihangayikishije ubuyobozi bwabo.
Avuga ko mu biganiro bagiranye n’inzego zifite amazi mu nshingano zazo bihaye umukoro wo kwishakamo miliyoni Frw 800 zo kuvana isayo mu Rugomero rwa Rugeramigozi ya I ndetse n’ iya II kubera ko basanze impamvu nkuru ituma amazi abura ari uko hari ibyondo biyabuza gutambuka, bigatuma aba make.
Ati: “Twakoze inyigo dusanga hakenewe miliyoni Frw 800 zo gukuramo iyo sayo.”
Iyo sayo iterwa n’uko ubutaka buva mu misozi ikikije Rugeramigazi buyijyamo bukazibya aho amazi aca ngo agere mu mashini ziyatunganya.
Iyi sayo kandi ngo ni nyinshi kubera ko gutunganya urugomero rwa Rugeramigozi(zombi) biheruka gukorwa mu mwaka wa 2008.
Muri miliyoni Frw 800 bakeneye, hamaze kuboneka miliyoni Frw 292.
Hari ibigo bya Leta bitatu byemeye gutanga iyo ngengo y’imari ku bufatanye n’Akarere ka Muhanga kandi byemeye ko bigomba kubona icya kabiri cy’ayo mafaranga mbere yuko uyu mwaka w’ingengo y’imari urangira.
Hagati aho ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko igisubizo kirambye ku kibazo cy’amazi make muri aka karere ari ukuzubaka uruganda rushya rutunganya amazi rwa Kagaga ruherereye mu Murenge wa Kabacuzi.