Umugambi Wa DRC W’Abacanshuro Bo Muri Amerika Bo Kurwanya M23

Uyu mugambi ni gahunda i Kinshasa batangiye gutegura mu mwaka wa 2023 kuko icyo gihe bashakaga guha ikiraka abacanshuro 2,500 bo muri Amerika y’Epfo , iyo bita Amerique Latine. Intego ni uko bagomba kuza muri Kivu y’Amajyaruguru kurwanya M23.

Ibi bikubiye muri raporo y’impuguke za UN itangazamakuru ryaboneye kopi.

Abo bacanshuro bibumbiye mucyo bise Blackwater kikaba gihuriyemo abaturutse muri Colombia, Mexique na Argentine.

Umuyobozi wabo yita Erik Prince akaba ari we washinze ikigo Blackwater n’ikindi kitwa Frontier Resources Group (FSG.

- Kwmamaza -

Umugambi wo kohereza abo bantu ngo barwanye M23  watangiye rwagati muri Kamena no muri Nyakanga 2023.

Hagati aho hari abandi bacanshuro bo bamaze hafi imyaka ibiri mu kazi ko gufasha Tshisekedi guhangana na M23, abo bakaba biganjemo abo muri Roumania, bashobora kuba barenga abantu 2,000.

Muri ya raporo ya UN twavuze haruguru, harimo interuro ivuga ko gahunda ya bariya bacanshuro ari ugukoma imbere M23 kandi bakazarinda ibirombe by’amabuye y’agaciro.

Muri Nyakanga, 2023 hari ibigo byari byaratangiye kubakwa muri Sake kugira ngo bizabe inkambi z’abo barwanyi kandi abafundi bo kuzubaka bari bagezeyo muri Nyakanga, 2023 bazanye n’ibikoresho.

Igitekerezo cyo kubaha akazi cyazanywe bwa mbere n’umujyanama wihariye wa Perezida Tshisekedi witwa Kahumbu Buka Mandungu bazi ku izina rya Kao.

Kahumbu Buka Mandungu

Muri raporo y’impuguke za UN, hagaragaramo ko mu migambi ya Erik Prince twavuze haruguru, harimo uw’uko azakora ibishoboka agatuma abasirikare ba UN bagize MONUSCO bava mu birindiro byabo vuba kugira ngo batazamukoma mu nkokora.

Yari bubikore abinyujije mu guhuriza hamwe amakuru ku mikoranire yabo n’ubutegetsi bwa Kinshasa bityo akagira uko abyihutisha mu buryo bwe.

Kugenda kw’abasirikare ba MONUSCO byari bwihutishe kuzanwa kw’abarwanyi be muri Sake n’ahandi haturiye Goma.

Ku ruhande rumwe wavuga ko iyo ngingo igize uyu mugambi yagezweho mu rugero runaka kubera ko ubutegetsi bwa DRC bwashyize UN ho igitutu ngo icyure abasirikare bayo kandi amasezerano yo kubikora yarangije gusinywa.

Ku rundi ruhande, haracyari akazi kubera ko gucyura abo basirikare bizakorwa mu byiciro mu gihe kitari munsi y’umwaka wose kuko byatangiye muri Mutarama bikazarangira mu Ukuboza, 2024.

Birumvikana ko ibi bizadindiza ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Eric Prince na Felix Tshisekedi.

Ndetse amakuru avuga ko umugambi hagati ya Tshisekedi na bariya bacanshuro wabaye usubitswe n’ubwo bwose nta makuru aratangazwa y’igihe iri subikwa rizamara.

Kuba ubutegetsi bwa Kinshasa buvuzwe kugirana amasezerano n’abacanshuro biyongera kubo bwari busanganywe ni ikintu kiri mu bituma kugarura umutekano muri kiriya gihugu birushaho kugorana.

Abakora ubuhuza mu kibazo Kinshasa ifitanye na M23 bayisaba gushyira imbere ibiganiro aho gukoresha intwaro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version