Abarwara Malaria Bagabanutseho 90% Mu Myaka Irindwi-RBC

Ubuyobozi bwa RBC butangaza ko mu myaka irindwi ishize, malaria yagabanutse ku kigero cya 90%. Ni umusaruro wavuye ku bukangurambaga bwo kuyivuza hakiri kare no kwegereza abaturage uburyo bwo kwivuza hakiri kare harimo n’abajyanama b’ubuzima.

RBC itangaza ko mu mwaka wa 2016 Abanyarwanda miliyoni eshanu ari bo babaruwe ko barwaye iriya ndwara, mu gihe mu mwaka wa 2023, imibare y’iki kigo ivuga ko abantu 550,000 ari bo bonyine bayisanzwemo.

Ni igabanuka rigera kuri 90%.

Uburasirazuba, Amajyepfo ndetse n’ibice bimwe bwegereje ikiyaga cya Kivu niho hantu hakunze kugaragara ubwandu bwa Malaria.

- Kwmamaza -

Ahanini biterwa n’uko aha hantu hashyuha kandi hakaba n’amazi areka akorohereza imibi kubona aho iterera amagi.

Kamwe mu turere twibasirwa n’iyi ndwara ni Akarere ka Bugesera.

Umwe mu batuye Umurenge waho wa Ruhuha yabwiye RBA ko mu gihe gishize malaria yari ikibazo gikomereye benshi.

Ababyeyi bavuga ko n’abana babo bakundaga kwibasirwa n’iriya ndwara ariko muri iki gihe bagabanutse.

Kugira ngo iyi ndwara igabanuke mu bukana, byatewe n’ingamba Guverinoma y’u Rwanda yafashe mu bihe bitandukanye.

Iz’ibanze zatangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 1997 ubwo Guverinoma yatangiraga guha abaturage inzitiramubu zikoranye umuti.

Gahunda yari uko buri myaka iri hagati y’ibiri n’itatu, Guverinoma izajya itanga ubu bwoko bw’inzitiramubu.

Mu mwaka wa 2007, hatangijwe gahunda yo gutera mu ngo z’abaturage imiti yica imibu ndetse no mu bishanga.

Ibinogo byarekagamo imibu byarasibwe, ibihuru biratemwa kandi ababyeyi batwite bakomeza kwirinda kwandura iyo ndwara.

Dr. Aimable Mbituyumuremyi ushinzwe ibikorwa byo kurwanya malaria muri RBC ashima uruhare rw’abajyanama b’ubuzima mu gufasha abantu kwivuza vuba.

Avuga ko hafi 60% by’abarwara malaria mu Rwanda bavurwa n’abajyanama b’ubuzima.

Mu Rwanda hari abajyanamabuzima bagera ku 60,000 kandi kimwe cya kabiri cyabo cyahuguriwe gusuzuma no  kuvura malaria.

Abaturage bashima ko abajyanama babafasha, bakabapima bakabavura malaria bitabagoye ngo bajye kwa muganga kandi bakavurwa batarazahara.

Abajyanama b’ubuzima babimazemo igihe bavuga ko mbere babanje kugorwa n’uko abaturage batumvaga akamaro kabo.

Mu myaka irindwi yashize abantu 400 ku bantu 1000 babaga barwaye malaria.

Abatuye Uburasirazuba nibo barwaraga cyane iyi ndwara yicaga abana benshi n’ababyeyi batwite.

Abantu 17,000 barwaraga malaria y’igikatu mu mwaka wa 2016, baza kugabanuka bagera ku bantu 1300 mu mwaka wa 2023.

Ikindi  ni uko n’abo iyi ndwara yahitanaga bagabanutse.

Ingamba zo guhangana na malaria zirakomeje nk’uko RBC na  Minisanté babyemeza

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version