Abana bambuka bajya cyangwa bava kwiga muri kimwe mu bigo by’amashuri ari mu Midugudu ya Nete na Gasenye mu Kagari ka Remera muri Nyamabuye muri Muhanga, bari mu kaga ko kuzagwa munsi y’iteme kuko ritindishije ibiti bine cyangwa birengaho bike.
Ababyeyi b’abo bana basaba ubuyobozi kureba uko iri teme ryasanwa imvura itaraba nyinshi, imvura yo muri Mata ikaba izwiho ubukana busenya bimwe mu bikorwaremezo kandi bikomeye.
Icyakora hagati aho hari ibyo abaturage bakoze, birimo gushyiraho ibiti byinshi ngo barebe ko byazaramira abana ntibagwemo.
Abantu bakuru bo bagerageza kwambuka iri teme neza, ariko bagaterwa impungenge n’abana barikoresha bava cyangwa bajya kwiga.
Umwe muri bo yabwiye Imvaho Nshya ati: “Iri teme ubona aha, natwe ridutera ubwoba. Rinyurwaho n’abanyeshuri batandukanye bagiye kwiga ku kigo cya Munini no ku kigo cya Biti, ariko umutekano wabo udutera ubwoba.”
We na bagenzi be basaba abayobozi gukorana kugira ngo herebwe uko ryasanwa, ribe iteme rikomeye.
Bemeza ko mu gihe cy’imvura, kuryambuka bisaba kuba igiharamagara.
Ubuyobozi burabizi….
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko ikibazo cy’iryo teme bakizi, bagiye kurikora kugira ngo bafashe abarinyuraho.
Ati: “Ni byo, icyo kibazo turakizi n’ibyo biti ni twe twabaye tubishyizeho kugira ngo bifashe abana n’abandi bose kuko ni ahantu hatuwe cyane. Buri mwaka tugira umushinga w’amateme n’ibiraro dukora. Rero uko ubushobozi buzagenda buboneka hirya no hino mu Karere kacu tuzagenda tubisana”.
Mu Rwanda hari henshi hashyizwe amateme atendetse mu kirere ahuza ibice runaka by’utugari, afasha abantu kwambuka neza imigezi.

Ibyo biraro byubakwa ku bufatanye bw’ikigo Bridges to Prosperity, kikaba ikigo kidaharanira inyungu cy’Abanyamerika.