Muhanga: Imihanda Ihuza Amajyepfo N’Uburengerazuba Igeze Kure Ikorwa

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi Rwanda Transport Development Agency, RTDA, cyatangarije kuri X ko imirimo yo kubaka imihanda ihuza ibice by’Intara y’Amajyepfo mu Karere ka Muhanga n’iby’Intara y’Uburengerazuba muri Ngororero na Karongi igeze kure yuzura.

Ubuyobozi bwa RTDA buvuga ko imihanda yose iri kubakwa niyuzura ku kigero cya 100% izarushaho kuzamura imibereho myiza y’abatuye biriya bice kubera ko izazamura urwego rw’ubukungu binyuze mu buhahirane no mu guhana izindi serivisi.

Iki kigo kivuga ko umuhanda Rubengera- Rambura wa Kilometero 15,15 warangije kuzura 100% ukaba warubatswe ku nkunga ya Leta ya Arabie Saoudite.

Iyo nkunga yatanzwe n’Ikigega kitwa  Abu Dhabi Fund.

- Advertisement -

Undi muhanda bavuga ko ugeze kure wuzura ni uhuza Rambura na Nyange mu Karere ka Ngororero, wo ukaba ugeze ku kigero cya 68,2%.

Wose uzaba ureshya na Kilometero 22, hakaba n’undi muhanda ureshya na Kilometero 24 uhuza Muhanga na Nyange nawe uri muyihutirwa.

RTDA yatangaje ko umuhanda wa Rubengera-Muhanga numara gukorwa wose, uzazamura ubukungu n’imibereho by’abawukoresha n’abawuturiye bikazagabanya n’ibiciro n’igihe by’urugendo.

Umwe mu baturage b’i Muhanga  avuga ko amakuru y’uko umuhnada wabo ugiye kuzura ari meza kubera ko kuva i Muhanga muri gare ugana i Rubengera muri Karongi byabahendaga kuko n’umuhanda uva Muhanga ugera kuri Nyabarongo aho Intara zombi zigabanira utaraba nyabagendwa mu buryo bwuzuye.

Avuga kuva muri gare ya Muhanga ugera i Rubengera wishyura hagati ya Frw 1350 na Frw 1500 ariko waba uri bugere i Gitesi mu Mujyi ukishyura Frw 2000.

Ni amafaranga bavuga ko ashobora kuzagabanuka igihe iyo mihanda yose izaba yaruzuye neza.

Umuhanda wo ku rutare rwa Ndaba muri Karongi umeze neza
Iyi mihanda izagirira akamaro abatuye ibi bice
Umwe mu mihanda yuzuye. Aha ni mu Murnege wa Rugabano muri Karongi
Ku ruhande rwa Muhanga ugana kuri Nyabarongo hari indi mihanda icyubakwa
Niyuzura izatuma ubukungu bw’aho burushaho kuzamuka
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version