Polisi Irashaka Ubufatanye Na Leta Yiyunze Y’Abarabu Mu Guhugura Abakozi

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye yaganiriye na Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’Abaramu mu Rwanda witwa Falah Kharsan AlQahtani, baganira uko igihugu cye cyakorana n’u Rwanda mu kongerera abakozi ubushobozi.

IGP Namuhoranye yashimiye Ambasaderi AlQahtani ku ruzinduko yagiriye mu Rwanda asura Polisi y’u Rwanda ndetse n’ibiganiro byiza bagiranye byitezweho guteza imbere ubufatanye.

Namuhoranye avuga ko ubufatanye ku mpande zombi buzafasha mu guhangana n’imbogamizi z’umutekano uhora uhungabanywa n’ibibera hirya no hino ku isi kubera ko n’ibyaha biterwa n’ikoranabuhanga nabyo bidasiba kuvuka kandi mu buryo butari bumenyerewe.

Ambasaderi AlQahtani nawe yashimye uruhare rwa Polisi y’u Rwanda mu kubumbatira umutekano w’u Rwanda, bigatuma kuba igihugu gitekanye ku rwego rugaragarira abarusura bose.

- Advertisement -
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version