Muhanga: Imihanda Yari Yarasondetswe Yatangiye Gusanwa

Imihanda mishya ya kaburimbo mu Karere ka Muhanga yari yaringiritse itaratahwa kubera gusondekwa, yatangiye gusubirwamo.

Ibi bikozwe nyuma y’inkuru zanyuze mu itangazamukuru zinenga uko iyo mihanda yubatswe igahita isaduka bidateye kabiri.

Ibi kandi byasakuzwaga n’abaturage bo mu Mirenge ya Shyogwe na Nyamabuye batakambiraga ubuyobozi ko bagenda nabi mu mihanda yapfuye kandi yari imaze igihe gito ikozwe.

Uko gutakamba kwaje kungererwa uburemere n’ibyo Minisiteri y’ibikorwaremezo yiboneye ihita isaba ko iyo mihanda iteye nk’igisoro ihita itangira gusanwa.

- Advertisement -

Ikigo cy’Abashinwa cyubatse uwo muhanda nicyo cyasabwe gusenya iyo mihanda kikayisana mbere y’uko imurikwa ku mugaragaro.

Imashini zo mu bwoko bwa ‘Caterpillar’ zatangiye kuyisenya kuri iki Cyumweru taliki ya 7 Mutarama 2024, zikaba zahereye  mu muhanda uca munsi y’ikibuga cy’indege zitagira aba Pilote bita Drônes werekeza ku Biro by’Umurenge wa Shyogwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko amasezerano bafitanye n’iyo Kampani yatsindiye isoko avuga ko bateganya kuwakira mu buryo bwa burundu muri Kanama, 2024.

Avuga ko uwo muhanda ifite uburebure bwa Kilometero zirenga esheshatu ukaba izuzura utwaye miliyari Frw 5 zisaga.

Gusa hari abavuze ko n’ubwo Kampani yahawe isoko ariyo igiye kwirengera igihombo, abakozi  babiri  ba LODA ndetse n’aba Karere ka Muhanga bashinzwe kugenzura ikorwa ry’iyi mihanda bakwiriye gusobanura aho byapfiriye mbere y’uko isubirwamo.

Ababivuga bavuga ko bitangaje kuba abo bakozi baratangaga raporo bavuga ko imirimo igeze ahashimishije nyamara imihanda isondetse.

Bagenzi bacu ba UMUSEKE bavuga ko amakuru bizeye bafite avuga ko hari bamwe muri abo ‘bahawe indonke mu ntoki’ kugira ngo bemeze ko imirimo imeze neza.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutaka,  Imiturire, n’ibikorwaremezo mu Karere ka Muhanga,

Nzabonimpa Onèsphore avuga ko nta ndonke bigeze bakira akavuga ko hari ibyo bari basabye Kampani gukosora kandi bikaba biri muri raporo batanze.

Ati “Ibyo bavuga ni ibinyoma, nta ruswa twafashe baratubeshyera twakoze raporo hari ibyakosowe.”

Kuba Kampani yongeye gusenya iyi mihanda mishya ya Kaburimbo bishobora gukoma mu nkokora amasezerano Kampani ifitanye n’Inzego zibishinzwe.

Gusa nta ngano y’amafaranga amaze gukoreshwa hubakwa iyi mihanda yasenywe aratangazwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga.

Ifoto@UMUSEKE.RW

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version