RIB Yafunze Batatu Ibakekaho Gucura Ibyangombwa Byo Kubaka

K’ubufatanye n’izindi nzego, nyuma y’igihe bakorwaho iperereza, RIB yafunze abantu batatu barimo Harerimana Mutien Marie wari Enjeniyeri.

Yafashwe akekwaho gucura no gukoresha icyangombwa gihimbano cyo kubaka.

Undi ni Ntezirizaza Sad yafashwe akekwaho gukoresha uruhushya ruhimbano rwo kubaka na Ritararenga Nicolaa wari umwubatsi, bafashwe bakekwaho gukoresha uruhushya ruhimbano rwo kubaka.

RIB ivuga ko ibi byaha babikoze ubwo bari barasabiye ibyangombwa byo kubaka abantu bari babahaye akazi ko kububakira aho kugira ngo babashakire ibyangombwa mu buryo bwemewe n’amategeko bahitamo kubicura.

- Advertisement -

Izo nzu zagombaga kubakwa mu Karere ka Nyarugenge na Kicukiro, hanyuma Umujyi wa Kigali ubasaba kuzuza ibyangombwa bisabwa, aho kugira ngo buzuze ibyo byangobwa basabwe bahitamo kucura ibyangombwa bigaragaza ko bemerewe kubaka.

Abafashwe bafungiye kuri RIB STATION YA NYARUGENGE, RWEZAMENYO niya KICUKIRO mugihe dosiye zabo ziri gutunganwa kugirango zishyikirizwe Ubushinjacyaha mugihe giteganwa n’Itegeko.

Ibyaha bakurikiranyweho ni:
GUHIMBA, GUHINDURA INYANDIKO CYANGWA GUKORESHA INYANDIKO MPIMBANO, icyaha giteganwa N’INGINGO YA 276 y’Itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Igihano: Igifungo kuva ku myaka 5 ariko kitarenze 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 3,000,000 FRW ariko atarenga 5,000,000 FRW cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ubugenzacyaha bwibutsa abaturarwanda ko bwahagurukiye kurwanya abantu bahimba ibyangombwa byo kubaka, bukaba bubasaba kujya bubahiriza ibisabwa kugirango bahabwe ibyangombwa byo kubaka n’inzego zibishinzwe kuko guhimba ibi byangombwa ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi bibangamira n’ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera cy’imiturire.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version