Touadéra Ari Mu Ihurizo Rikomeye

Perezida wa Centrafrique Faustin-Archange Touadéra muri iki gihe ari gushaka uko yakwigizayo abacanshuro ba Wagner agatangira gukorana n’ikigo cy’Abanyamerika gicunga iby’umutekano kitwa Bancroft Global Development.

Ihurizo arimo ni iryo kumenya uko yakwigobotora Abarusiya ntibigire ingaruka ku butegetsi bwe bwasaga n’ubumaze gufatisha.

Uko bimeze kose, Perezida Touadéra yarangije gusinyana amasezerano y’imikoranire hagati y’igihugu cye na kiriya kigo cy’Umunyamerika gitanga serivise z’umutekano.

Ayo masezerano yashyizweho umukono muri Nzeri, 2023 nk’uko Africa Intelligence ibyemeza.

- Advertisement -

Iki kinyamakuru kivuga ko ariya masezerano akomeye kubera ko azanamo ibihugu bibiri bisanzwe bikomeye mu ruhando mpuzamahanga kandi muri iki gihe bihanganiye kugira ijambo ku isi hose ariko by’umwihariko muri Afurika.

Amahitamo ya Perezida Touadéra arakomeye kubera ko hari n’impungenge ku mutekano we cyane cyane  ko hari bamwe mu bo bakorana batishimiye uko guhindura abafatanyabikorwa, akava ku Barusiya akajya ku Banyamerika, cyangwa se, bitaba ibyo, agakorana na bombi.

Biranashoboka ko ari yo mpamvu yasabye abo bafatanyabikorwa bashya kwirinda ubushyamirane na bagenzi babo bo muri Wagner, ubwo bukaba ubushyamirane bushingiye k’ukumenya uha abasirikare ba Centrafrique imyitozo kurusha undi cyangwa uri bugire uburenganzira buruta ubw’undi ku bijyanye n’amabuye y’agaciro.

Uruhande rwa Touadéra ruhanganyikishijwe cyane cyane n’umutekano we n’uw’igihugu mu gihe uruhande rw’Uburusiya cyangwa urw’Amerika rwo rwirebera inyungu z’ubukungu.

Mu gihe amasezerano y’imikoranire hagati ya Bangui na Washington yamaze kumenyekana, ubu biravugwa ko hari bamwe mu bakozi ba kiriya kigo cy’Abanyamerika bamaze kugera muri Centrafrique bakaba bafite inzu babamo ahitwa Bellevue muri Arrondissement ya 7 ya Bangui.

Arrondissement wayigereranya na Quartiers z’i Kigali ugenekereje.

Icyakora amakuru avuga ko itsinda ry’abo bantu rizaba rigizwe n’abagera kuri 20 barimo abahoze ari abasirikare kabuhariwe b’Abanyamerika bavanze n’abandi Banyaburayi ariko bibumbiye mu kigo cy’abikorera.

Ushinzwe ibikorwa mu kigo Bancroft ni Umufaransa witwa Richard Rouget.

Mu mwaka wa 2023 yagiye muri Repubulika ya Centrafrique kwiga uko ibintu by’aho byifashe no gutangira gutsura umubano n’abayobozi b’aho.

Rouget amaze kubonana na Touadéra byibura inshuro enye, bakabonanira i Bangui cyangwa i Paris nk’uko Africa Intelligence ibyemeza.

Inshuro nyinshi babonanaga, habaga hari na shebuja mu kazi, ari we nyiri kiriya kigo witwa Micheal Stock.

Uyu ni umunyemari akaba na rwiyemezamirimo wize muri Kaminuza ya Princeton muri Amerika.

Amakuru avuga ko bimwe mu bikubiye mu masezerano hagati y’ikigo cye n’ubuyobozi bwa Centrafrique ari ukurema umutwe wa gisirikare kabuhariwe mu kurinda ibirombe by’amabuye y’agaciro.

Harimo no gutoza ba maneko no gutoza abasirikare iby’urugamba rugeze mu mahina.

Iri tsinda ry’aba Bazungu rizaba rifite inshingano zo gutabara no kugaruza ibirombe byigaruriwe n’abarwanyi ariko nanone mu mikorere yaryo rikazirinda kototera ibirombe birindwa n’abo muri Wagner.

Muri Repubulika ya Centrafrique Abarusiya ba Wagner bagenzura ibirombe bya zahabu na diyama mu gihe abo mu itsinda ry’umuherwe Micheal Stock bo bakorera mu bice byiganjemo amabuye ya Coltan, Vanadium na Lithium.

Michael Stock kandi ngo yasezeranyije Centrafrique ko azakorana na Touadéra igihe kirekire kandi umutwe ayobora ukazatuma igihugu cye gitekana birambye.

Ku rundi ruhande, uyu mugabo yereka ubutegetsi bwa Bangui ko nta mikoranire afitanye na Washington ndetse ngo ibi bigaragazwa n’uko ubwo yasinyanaga n’ubutegetsi bwa Touadéra amasezerano y’imikoranire Ambasade y’Amerika muri Centrafrique ntiyabimenyeshejwe.

Ambasaderi w’Amerika muri Centrafrique yitwa Patricia A. Mahoney.

Africa Intelligence ivuga ko n’ubwo ubutegetsi bw’i Washington buterura ngo bwemere ko bukorana na Bancroft ya Micheal Soft ariko ngo bwishimira ko mu mikorere yayo izagenda ica Wagner imbaraga buhoro buhoro kugeza ubwo izava muri Centrafrique.

Ndetse ngo imwe mu madosiye CIA iri gukurikiranira hafi kurusha izindi muri Afurika harimo iya Centrafrique.

Binavugwa ko mu nama yabereye muri Amerika mu mwaka wa 2022 yahuje iki gihugu n’Afurika, ubuyobozi bw’Amerika bwasabye ubwa Centrafrique imikoranire yihariye uretse ko ngo ako kanya ntacyahise cyemezwa.

Bwari ubufatanye mubya gisirikare n’iby’ubukungu.

Bimwe mu bika bigize ayo masezerano harimo ko Centrafrique izirukana mu mayeri kandi buhoro buhoro abakozi ba Wagner, bigakorwa bisa no kuyihimuraho kubera uruhare rwa Evgueni Prigozhin wahoze uyobora uyu mutwe yagize mu guhungabanya inyungu za Washington.

Ibi birumvikanisha ko gukorana na Bancroft ari intwaro y’Amerika yo kwigizayo Wagner nk’intwaro y’Abarusiya.

Mu mayeri menshi, Abanyamerika birinze kugira icyo bahingukiriza Abafaransa muri iyi ‘deal’ kugeza ubwo aba babimenye impitagihe, ibiganiro n’isinywa by’aya masezerano bigeze kure.

Kugira ngo Touadéra agere kuri ibyo byose kandi ntawe umwitwayemo umwikomo, agendera ku nama ahabwa n’umwe mu bajyanama be b’imena witwa Prince Borel Yaounga Yiko.

Uyu ni umuhanga mu bya mudasobwa ufite impamyabumenyi yakuye muri imwe muri kaminuza zikomeye zo muri Maroc.

Mushiki we witwa Audrey Wenezoui usanzwe ari umunyakigega w’ishyaka riri ku butegetsi  Mouvement Cœurs Unis (MCU) niwe wamuhuje na Perezida abikora afatanyije na Minisitiri w’ibikorwa remezo witwa  Pascal Bida Koyagbélé.

Prince Borel Yaounga Yiko yamamaye cyane guhera mu mwaka wa 2020 ubwo yashyiragaho uburyo bw’ikoranabuhanga bwatumye ishyaka riri ku butegetsi rikurikiranira hafi ibyo abatavuga rumwe naryo bakoraga mu gihe cy’amatora yabaye muri uwo mwaka.

Kuva icyo gihe yahise aba umutoni,  Leta iramwizera k’uburyo Faustin-Archange Touadéra yamushinze gushaka uko yakwiyegereza abakomeye bo mu Burengerazuba bw’isi ndetse agashyiraho n’imikoranire na Gabon mu bya politiki n’igisirikare.

Aha kandi twababwira ko uyu mugabo yabaye muri Gabon igihe kinini akiri umwana.

Ndetse ngo akunze kujyayo akaganira na Perezida w’inzibacyuho w’iki gihugu ari we Gen Brice Clotaire Oligui Nguema n’abajyanama be bakomeye.

Muri iki gihe idosiye yo kumenya uwo Centrafrique izakorana nawe mu gihe kiri imbere kandi kirambye iri mu zikomereye ubutegetsi bwa Perezida Faustin-Archange Touadéra n’abajyanama be b’indahemuka.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version