Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Muhanga: Uwashakaga Kuba Depite Arashinjwa Jenoside
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbutabera

Muhanga: Uwashakaga Kuba Depite Arashinjwa Jenoside

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 August 2024 4:09 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abarokokeye mu cyahoze ari Ndiza mu Karere ka Muhanga bashinja Germain Musonera uherutse kwiyamamaza ashaka kuba Umudepite kubahekura muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bavuga ko Musonera yari afite imbunda mu gihe cya Jenoside akaba yarajyaga  mu bitero byishe Abatutsi i Kanyanza mu Murenge wa Kiyumba.

Abo bantu basaba ubutabera bakavuga ko uriya mugabo yabahemukiye none akaba yarashakaga no kujya guhagararira Abanyarwanda mu Nteko ishinga amategeko ari Umudepite.

Ubwo yajyaga kurahira, yangiwe kurahira mu Muryango FPR Inkotanyi asimbuzwa undi.

Kabega Jean Marie Vianney uri mu Muryango IBUKA avuga ko mu buhamya bwatanzwe n’abarokotse, bavuze ko Musonera mbere ya Jenoside yari umuyobozi ushinzwe urubyiruko kuri Komini Nyabikenke.

Hari ababonye Musonera i Gisenyi ubu ni mu Karere ka Rubavu, ariko batazi niba yari ahungutse cyangwa yaba yarabaga aho i Gisenyi.

Akigera i Nyabikenke yarezwe n’uwarokotse witwa Illuminée ko yamwiciye umugabo.

Icyo gihe Musonera yarafunzwe  agezwa muri Gereza ya Muhanga bamushinja ibyaha bya Jenoside yakoreye i Nyabikenkeaho ngo yahamagaje igitero cyo kwica umugabo w’uwo mubyeyi.

Kigali Today yanditse ko uwo mugabo yari afite akabari bitaga ak’abishyize hamwe bakoreraga i Nyabikenke.

Amakuru avuga ko muri icyo gihe hari Umututsi waje kuri ako kabari Interahamwe zimubonye zishaka kuhamwicira azisaba ko zaba zimuretse akabanza kwinywera byeri kugira ngo adapfana inyota.

Bamuhaye byeri koko kandi ngo Musonera niwe wari uri mu kabari.

Aho kumucikisha ngo ahunge, Musonera yaramuhururije Interahamwe zimucuza ibyo yari yambaye zijya kumwica yambaye umwenda w’imbere wonyine.

Abandi bahaye bagenzi bacu amakuru bavuga ko babonaga Musonera afite imbunda ari kuri Bariyeri ndetse ngo yagaragaye mu gitero kishwe Emmanuel.

Ibyo byaje gutuma afungwa ariko nyuma abaturage batungurwa no kumubona yarafunguwe.

Hari abakeka ko yaba yaratanze ruswa agafungurwa ataburanye.

Nyuma yahise ajya gutura i Butare mu Karere ka Huye ndetse yigisha muri Groupe Scolaire Officiel de Butare.

Yaje kuhava ajya kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda, ahava agaruka gutura i Kigali bituma nta yandi makuru abo yahemukiye bongera kumubonaho.

Mu minsi ishize hari ibaruwa uwitwa Munganyende Jeanette yanditse  ku wa 17 Nyakanga 2024 akaba umukobwa wa Kayihura Jean Marie Vianney wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Nyabikene yandikiye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB asaba ubutabera.

Muri iyo baruwa Munganyende avuga ko mu 1994 ubwo Jenoside yabaga, yari muto kuko yanemereye Kigali Today ko yari afite imyaka itandatu, bityo akaba atarabashije gukurikirana Musonera ku rupfu rwa Se.

Avuga ko muri iki gihe atuye mu Karere ka Gatsibo ariko yaje kumenya amakuru ko Musonera yagiye iwabo muri Kiyumba ahahoze ari Komini Nyabikenke kwiyamamaza, abamubonye bagatungurwa n’uko bamukekaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Munganyende yandikiye RIB ayimenyesha ko Musonera ari ku rutonde rw’abakandida Depite b’Umuryango RPF Inkotanyi kandi akekwaho ibyo byaha bityo ibye byasuzumwa.

Ku murongo wa Telefone avugana na Kigali Today, Munganyende avuga ko yashenguwe no kumva uwamugize imfubyi agiye kuba Umudepite.

Agira ati: “Musonera yangize imfubyi, sinigeze mbona uko mukurikirana kuko nyuma y’uko amaze gufungurwa mu buryo budasobanutse muri Gereza ya Muhanga, yahise ava iwacu aragenda, nongeye kumva inkuru yaje kwiyamamaza”.

Avuga ko usibye kuba amakuru ya Se wishwe ahururijwe na Musonera azwi na benshi barimo n’abagize uruhare mu rupfu rw’Umubyeyi we Kayihura, hari n’abandi bamushinja ko yabiciye.

Musonera ntiyagaragaye mu birori byo kwishimira intsinzi mu Karere ka Muhanga

Bagenzi bacu bavuga ko bagerageje kuvugisha RIB kuri iyi ngingo ariko ntibyabakundira.

Ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko uriya mugabo yaba yarafunzwe.

TAGGED:AbadepitefeaturedJenosideMuhangaMusonera
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Iyo Abantu Bashonje Bararwana- Umuhanga Mu Kwihaza Mu Biribwa
Next Article Abanyarwanda Batahanye Umudali Wa Zahabu Mu Irushanwa Ry’Abanyamibare
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?