Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Muhanga: Yavumbuye ‘Mine’ Mu Murima We
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Muhanga: Yavumbuye ‘Mine’ Mu Murima We

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 January 2023 8:59 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Mudugudu wa Naganiro, mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Muhanga hari umuturage witwa Siborurema Céléstin  wavumbuye igisasu cya Mine mu murima we. Yakibonye agiye gucukura amabuye yo kubakisha iwe.

Yabimenyesheje Polisi yihutira kuhazitira mu rwego rwo gukumira ko kiriya gisasu cyagira uwo gihitana cyangwa kikamukomeretsa.

Ni mu buryo kandi bwo kugira ngo haboneke uko gitegurwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Habiyaremye Emmanuel yemereye UMUSEKE ko ayo makuru ari ukuri.

Uriya muturage yabonye kiriya gisasu ku manywa y’ihangu kuko hari saa saba n’iminota 25 z’amanywa.

Umuvugizi wa Polisi yunzemo ati: “Aho icyo gisasu kiri ni hafi y’ingo z’abaturage ariko ntacyo kibatwara kubera ko harinzwe.”

Babimenyesheje ingabo  kugira ngo zigitegure.

Abaturage baturanye na Siborurema bakeka ko kiriya gisasu cyaba cyaratawe hariya n’abacengezi kubera ko ngo nta kigo cya gisirikare cyahigeze.

Yari Mine ishwanyaguza ibifaro…

Umwe mu bazi iby’ibisasu yabwiye Taarifa ko iriya mine yabonywe mu murima w’uriya muturage, isanzwe igenewe gushwanyaguza imodoka zaba iz’intambara cyangwa imodoka zisanzwe.

Ubusanzwe mines ni ibisasu bitegwa hagamijwe kubuza umwanzi gukomeza urugendo.

Izitegwa imodoka zitegwa mu mirima cyangwa ahantu bateganya ko hashobora kunyura imodoka z’intambara cyangwa iz’abakorana n’umwanzi.

Hari n’izindi mines zitegwa abantu.

Bazita mines anti-personels mu gihe izitegwa imodoka bazita mines anti-chars.

 

TAGGED:featuredGrenadeigisasuMuhangaUmuturage
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kigali: Umwana Wazize Impanuka Ajya Ku Ishuri Na Bagenzi Be Yashyinguwe
Next Article Iran Yamanitse Umwongereza Ishinja Kuyineka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Thailand Ipfa Iki Na Cambodia?

Ndayishimiye Ati: “ Twe Turaterwa Ntidutera!”

Kigali: Yadukiriye Imodoka Ziparitse Mu Mujyi Azimena Ibirahure Atarobanura

Rwanda: Undi Mupolisi Yishwe N’Umuntu Wamugonze

Polisi Yafashe Abibaga Abatuye Ikirwa Cya Nkombo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ababitse Ibitabo By’Amateka Y’u Rwanda Barasabwa Kubishyira Inkoranyabitabo Y’Igihugu

DJ Toxxyk Akurikiranyweho Kugonga Umupolisi Agapfa

Ibitabo Umuntu Yandika Ni Umutungo We Bwite Ashobora No Gutanga- Prof Nzeyimana Wigisha Filozofiya

M23 Ivuga Ko Yakuye Abarwanyi Bayo Muri Uvira, Leta Ya Kinshasa Iti: ‘Murabeshya!’

Jean-Pierre Bemba Arasabwa Kwegura

You Might Also Like

Imikino

Amakipe Yaturutse Muri Sudan Ari Kwitwara Neza Muri Shampiyona Y’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abanyarwanda Bumve Ko Batekanye- ACP Rutikanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Kirehe: Abimuwe Kubera Urugomero Rwa Rusumo Bagiye Gutaha Inzu Nshya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

BRD Yahawe Umuyobozi Mushya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?