Claude Muhayimana ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari kuburanira i Paris mu Bufaransa. Ni umuntu wa gatatu ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi uburanishirijwe i Paris nyuma ya Octavien Ngenzi, Pascal Simbikangwa na Tite Barahira.
Claude Muhayimana akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye aho yakoraga nk’umushoferi mu macumbi bita Guest House de Kibuye.
Mu kazi ke avugwaho ko yatwaraga n’Interahamwe zabaga zigiye mu bitero byo kwica Abatutsi.
Imibare yavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’Ihuriro ry’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, GAERG, ivuga ko igice cyahoze ari Kibuye ari cyo kirimo imiryango myinshi y’Abatutsi yazimye.
Kuzima kwayo bivuze ko nta n’umwe mu bari bayigize warokotse.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 22, Ugushyingo, 2021 nibwo Claude Muhayimana yitabye Urukiko asomerwa ibyo aregwa.
Umunyamategeko witwa Me Richard Gisagara uri mu itsinda ry’ababuranira abareze Muhayimana yaraye abwiye RBA ko urubanza rwa Muhayimana ruri bukomeze kuri uyu wa Kabiri tariki 23, Ugushyingo, 2021.
Yavuze ko itsinda arimo rigomba gusobanurira urukiko neza uko ibyo rirega Muhayimana yabikoze, igihe byakorewe, aho byakorewe, abo byahitanye ndetse n’ibindi bimenyetso bibyemeza birimo na video yiswe Tuéz-les tous(Mubice bose).
Tugenekereje mu Kinyarwanda twavuga ko Claude Muhayimana arengwa ubwinjiracyaha bugamije gufasha abicanyi no kubatera inkunga.
Ni byo Le Monde yise mu Gifaransa ‘complicité’ de génocide et crimes contre l’humanité ‘par aide et assistance.’
Aregwa kuba yaratwaraga Interahamwe mu modoka zigiye kwica Abatutsi bari barahungiye ku misozi ya Bisesero no mu yindi iri mu nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.
Impapuro zo gufata Muhayimana zari zaratanzwe na Leta y’u Rwanda mu Ukuboza, 2011.
Amezi macye nyuma y’ifatwa rye, urukiko ry’ubujurire rwanzuye ko yoherezwa mu Rwanda ariko urusesa imanza ruza kubyanga.
Ubwo hari mu mwaka wa 2014.
Abaharanira ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu Bufaransa bakurikiranwa mu nkiko, barongeye bararega biza kuba ngombwa ko Claude Muhayimana aba afunzwe by’agateganyo mu gihe cy’umwaka.
Ihuriro abaharanira ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu Burayi bakurikiranwa ryitwa le Colléctif des parties civiles pour le Rwanda (CPCR), rikaba riyobowe na Alain Gauthier, umugabo wa Dafroza Gauthier uyu akaba ari Umunyarwandakazi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Ababuranira Muhayimana bo bavuga ko nta bubasha yari afite bwashingirwaho afatwa nk’uwagize uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri kiriya gice.
Me Philippe Meilhac avuga ko Claude Muhayimana atigeze agira ubuyobozi ubwo ari bwo bwose muri kiriya gihe kuko atari umusirikare, cyangwa uwihaye Imana cyangwa umunyapolitiki.
Avuga ko umukiliya we yari umuntu usanzwe, abantu bitabaje ngo abatware mu modoka.
Ngo ntakwiye gufatwa nk’uwagiye mu cyaha yakigambiriye.
Mu mpera z’umwaka wa 1990, Claude Muhayimana yigeze kujya mu Bufaransa kuhashaka ubuhungiro ariko inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka zimutera utwatsi.
Nyuma y’igihe runaka Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, Muhayimana yaje guhabwa ubwenegihugu by’u Bufaransa.
Hari mu mwaka wa 2010.
Muri iki gihe rero cy’iburanisha rye, mu Cyumweru cya mbere hazabanza gusuzumwa uko ibintu byari byifashe mu Rwanda rwo mu mwaka wa 1994 muri rusange n’uko byari bimeze muri Kibuye by’umwihariko.
Hari abatangabuhamya benshi bazaha urukiko ubuhamya bw’ibyo Claude Muhayimana yagizemo uruhare, bamwe bakazabikorera i Kigali bifashishije ikoranabuhanga.
Biteganyijwe ko umwanzuro w’Urukiko uzatangwa tariki 17,Ukuboza, 2021.
Hagati aho twabamenyesha ko hari urundi rubanza ruteganyijwe kuzaburanishirizwamo undi Munyarwanda ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi wahoze ayobora Perefegitura ya Kibuye witwa Laurent Bucyibaruta.
Biteganyijwe ko azatangira kuburana muri Gicurasi, 2022.