Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Muhayimana Ukekwaho Jenoside Yakorewe Abatutsi Araburanira i Paris
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

Muhayimana Ukekwaho Jenoside Yakorewe Abatutsi Araburanira i Paris

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 November 2021 6:45 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
(FILES) In this file photo taken on November 13, 2013 Claude Muhayimana (C), one of the two Rwandan men accused of taking part in the massacre of ethnic Tutsis during the Rwandan genocide, arrives for an extradition hearing at the courthouse in Paris. A former hotel driver in Rwanda accused of transporting Hutu militiamen who massacred hundreds of Tutsis during the country's 1994 genocide will go on trial in Paris on Monday, with dozens of witnesses expected to give testimony. Claude Muhayimana, who fled after the genocide and gained French nationality in 2010, was arrested four years later after an investigation prompted by a victims' association. (Photo by Marion Ruszniewski / AFP)
SHARE

Claude Muhayimana ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari kuburanira i Paris mu Bufaransa. Ni umuntu wa gatatu ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi uburanishirijwe i Paris nyuma ya Octavien Ngenzi, Pascal Simbikangwa na Tite Barahira.

Claude Muhayimana akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye aho yakoraga nk’umushoferi mu macumbi bita Guest House de Kibuye.

Mu kazi ke avugwaho ko yatwaraga n’Interahamwe zabaga zigiye mu bitero byo kwica Abatutsi.

Imibare yavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’Ihuriro ry’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, GAERG, ivuga ko igice cyahoze ari Kibuye ari cyo kirimo imiryango myinshi y’Abatutsi yazimye.

Kuzima kwayo bivuze ko nta n’umwe mu bari bayigize warokotse.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 22, Ugushyingo, 2021 nibwo  Claude Muhayimana yitabye Urukiko asomerwa ibyo aregwa.

Umunyamategeko witwa Me Richard Gisagara uri mu itsinda ry’ababuranira abareze Muhayimana yaraye abwiye RBA ko urubanza rwa Muhayimana ruri bukomeze kuri uyu wa Kabiri tariki 23, Ugushyingo, 2021.

Yavuze ko itsinda arimo rigomba gusobanurira urukiko neza uko ibyo rirega Muhayimana yabikoze, igihe byakorewe, aho byakorewe, abo byahitanye ndetse n’ibindi bimenyetso bibyemeza birimo na video yiswe Tuéz-les tous(Mubice bose).

Me Richard Gisagara

Tugenekereje mu Kinyarwanda twavuga ko Claude Muhayimana arengwa ubwinjiracyaha bugamije gufasha abicanyi no kubatera inkunga.

Ni byo Le Monde yise mu Gifaransa  ‘complicité’ de génocide et crimes contre l’humanité  ‘par aide et assistance.’

Aregwa kuba yaratwaraga Interahamwe mu modoka zigiye kwica Abatutsi bari barahungiye ku misozi ya Bisesero no mu yindi iri mu nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.

Impapuro zo gufata Muhayimana zari zaratanzwe na Leta y’u Rwanda mu Ukuboza, 2011.

Amezi macye nyuma y’ifatwa rye, urukiko ry’ubujurire rwanzuye ko yoherezwa mu Rwanda ariko urusesa imanza ruza kubyanga.

Ubwo hari mu mwaka wa 2014.

Abaharanira ko abagize uruhare  muri Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu Bufaransa bakurikiranwa mu nkiko, barongeye bararega biza kuba ngombwa ko Claude Muhayimana aba afunzwe by’agateganyo mu gihe cy’umwaka.

Ihuriro abaharanira ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu Burayi bakurikiranwa ryitwa le Colléctif des parties civiles pour le Rwanda (CPCR), rikaba riyobowe na Alain Gauthier, umugabo wa Dafroza Gauthier uyu akaba ari Umunyarwandakazi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Ababuranira Muhayimana bo bavuga ko nta bubasha yari afite bwashingirwaho afatwa nk’uwagize uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri kiriya gice.

Me Philippe Meilhac avuga ko Claude Muhayimana atigeze agira ubuyobozi ubwo ari bwo bwose muri kiriya gihe kuko atari umusirikare, cyangwa uwihaye Imana cyangwa umunyapolitiki.

Avuga ko umukiliya we yari umuntu usanzwe, abantu bitabaje ngo abatware mu modoka.

Ngo  ntakwiye gufatwa nk’uwagiye mu cyaha yakigambiriye.

Mu mpera z’umwaka wa 1990, Claude Muhayimana yigeze kujya mu Bufaransa kuhashaka ubuhungiro ariko inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka zimutera utwatsi.

Nyuma y’igihe runaka  Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, Muhayimana yaje guhabwa ubwenegihugu by’u Bufaransa.

Hari mu mwaka wa 2010.

Muri iki gihe rero cy’iburanisha rye, mu Cyumweru cya mbere hazabanza gusuzumwa uko ibintu byari byifashe mu Rwanda rwo mu mwaka wa 1994 muri rusange n’uko byari bimeze muri Kibuye by’umwihariko.

Hari abatangabuhamya benshi bazaha urukiko ubuhamya bw’ibyo Claude Muhayimana yagizemo uruhare, bamwe bakazabikorera i Kigali bifashishije ikoranabuhanga.

Biteganyijwe ko umwanzuro w’Urukiko uzatangwa tariki 17,Ukuboza, 2021.

Hagati aho twabamenyesha ko hari urundi rubanza ruteganyijwe kuzaburanishirizwamo undi Munyarwanda ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi wahoze ayobora Perefegitura ya Kibuye witwa Laurent Bucyibaruta.

Biteganyijwe ko azatangira kuburana muri Gicurasi, 2022.

TAGGED:BufaransafeaturedGAERGJenosideKibuyeParis
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ese Koko Hari Abanya Ethiopia Bakomoka Muri Israel Cyangwa Ni Amakabyankuru?
Next Article Akazi Muri Miss World 2021 ‘Katangiye’, Miss Rwanda Ariteguye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?