General Muhoozi Kainerugaba uyobora ingabo za Uganda yatangaje ko urugendo yakoreye mu Rwanda rwagenze neza.
Avuga ko imikoranire hagati y’igisirikare ayoboye na RDF ari myiza kandi ikwiye gukomeza mu nyungu za Uganda n’u Rwanda.
Ku wa Gatatu nibwo yageze mu Rwanda yakirwa ku kibuga cy’indege cya Kigali na Gen. Mubarakh Muganga uyobora ingabo z’u Rwanda.
Muhoozi yavuze ko urugendo yakoze ari ikimenyetso cyiza cyerekana imikoranire hagati y’ingabo z’ibihugu bya Afurika muri rusange.
Urubuga rw’ingabo za Uganda rwanditse ko uruzinduko rw’umugaba wazo rugaragaza ko umubano wa gisirikare hagati y’u Rwanda na Uganda ukomeye kandi uzaramba.
Kimwe mu byo Muhoozi yakoreye mu Rwanda ni ugusura ikigo cya gisirikare cya Nyakinama aho yasize ateye igiti.