Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface avuga ko iyo ugereranyije uko abantu bitwaye mu mpera za 2024 no mu ntangiriro za 2025, ubona ko umutekano wabaye mwiza ugereranyije n’uko byagenze mu bihe nk’ibyo mu myaka runaka yabanje.
Avuga ko kuri Noheli habaye impanuka ebyiri zaguyemo abantu babiri mu gihe ku Bunani nta mpanuka ikomeye yabaye.
Bivuze ko abantu babiri ari bo bapfiriye mu byago byabaye muri icyo gihe cyose.
Boniface Rutikanga yagize ati: “Ugereranyije ibikorwa byari biteganyijwe, ibitaramo byari biteganyijwe hirya no hino cyane cyane iby’iyobokamana, ibyo guturitsa ibishashi byateguwe mu gihugu, ukareba umubare w’abantu bari babyitabiriye na gahunda yo gufatira imodoka ahari hateganyijwe, urujya n’uruza rw’abantu ukuntu bagendaga, mu by’ukuri ntabwo twabura kuvuga ko umutekano wagenze neza”.
Yunzemo ko mu ijoro rya Noheli habaye impanuka ebyiri, kuri Bonane nta mpanuka ikomeye yabaye.
Kuvuga ko nta mpanuka ikomeye yabaye ntibivuze ko nta mpanuka n’imwe yabaye ahubwo Polisi iba ishaka kuvuga ko nta mpanuka ‘ikomeye’ yabaye ku buryo yaba yarahitanye cyangwa igakomeretsa abantu mu buryo ‘bukomeye’.
Hagati y’itariki ya 23 Ukuboza n’itariki ya 1 Mutarama 2025, muri rusange habaye impanuka 14.
Abantu 16 nibo bazikomerekeyemo harimo babiri baziguyemo mu ijoro rya Noheli no ku munsi wayo nyirizina.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko igitera abantu ibibazo cyane cyane mu minsi mikuru ari ubusinzi.
Ubusinzi ahanini nibwo butuma abantu basangiraga bishimye, umwe cyangwa benshi ahindukirana abandi amahane akazamuka bigakurura urugomo ruvamo gukubita, gukomeretse cyangwa kwica.
Ku byerekeye impanuka, mu mwaka wa 2023, mu kwezi kwa Ugushyingo impanuka zari 9,000.
Icyo gihe Polisi y’u Rwanda yavugaga ko abo zigirira nabi kurusha abandi ari abo yise ‘’abanyantege nke’ ni ukuvuga abanyamaguru, abatwara amagare n’abagendera kuri moto.
Mu mpera za Nzeri 2023, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko 41% by’abakora impanuka mu Mujyi wa Kigali ari abatwara amagare.
Tariki ya 4 Ukwakira 2023, ubwo ubuvugizi bwa Polisi y’Igihugu n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bwahaga ikiganiro itangazamakuru, Minisiteri y’Umutekano yatangaje uko ibinyabiziga bikurikirana mu guteza impanuka.
Moto ni zo zari ziri ku mwanya wa mbere(25% by’impanuka zabaye), amagare agakurikiraho( na 15%), amakamyo manini (13%) mu gihe amakamyo mato yihariye (10%) naho bisi zitwara abagenzi zikiharira imibare isigaye.
Minisiteri y’Umutekano kandi yagaragaje impamvu ziteza impanuka mu muhanda, ku isonga hakaza kutagabanya umuvuduko aho byihariye 37%, gutwara ikinyabiziga nabi byihariye 28% no gutwarira ibinyabiziga mu ruhande rutari rwo bingana na 13%.
Imibare y’uburyo impanuka zakozwe mu mwaka wa 2024 yerekana ko uriya mwaka wabayemo impanuka zisaga ibihumbi 9, 600 zahitanye ubuzima bw’abantu 350.
Biragaragaza ko impanuka zose hamwe zabaye mu mwaka wa 2024 ari nyinshi ugereranyije nizabaye mu wabanje, intandukaniro rikaba ku bukana n’umubare wabo zahitanye cyane cyane mu bihe birangiza umwaka n’ibiwutangira.
Ziganjemo izakozwe n’abamotari ziri ku ijanisha rya 60% nk’uko ACP Boniface Rutikanga abivuga.
Yagize ati: “Impanuka zabaye muri uyu mwaka wa 2024, kuva muri Mutarama kugeza mu Ukuboza ni 9 600, turifuza ko zitakwiyongera.”
Muri izo mpanuka zose, izikomeye ni 700 zikabamo izahitanye abantu 350 bose hamwe.
Imibare ivuga ko 32% zazo zaguyemo abagenda n’amaguru, abagendera kuri moto zishe ni 32%, abagendera ku igare zishe ni 16% n’aho abagendera ku bindi binyabiziga bangana na 20%.
Moto nizo zigiteza impanuka nyinshi kurusha ibindi binyabiziga, Polisi ikemeza ko ikomeje kandi izakomeza gushyira imbaraga mu kwigisha abamotari uburyo bwiza bwo kwirinda impanuka ariko no kubahana ntibibure.