Mukamurenzi Uhatanira Kuyobora FRVB Ni Muntu Ki?

Amatora y’abazayobora Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ageze ahashyushye. Mukamurenzi Providence usanzwe ari umubitsi w’iri shyirahamwe ahatanye na Julius Kansiime Kagarama usanzwe ari visi perezida.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Taarifa, Mukamurenzi yagaragaje ko mu byo ashyize imbere harimo kuzamura urwego rw’uyu mukino mu Rwanda no kongera ibikorwa remezo nk’ibibuga kandi biri ku rwego mpuzamahanga.

Ni ibikorwa yifuza ko binyuze mu matora azaba ku wa 27 Werurwe, byamuhesha amahirwe yo kuyobora FRVB muri manda y’imyaka ine iri imbere kuva mu 2021 kugeza mu 2024.

Uyu mubyeyi w’abana babiri avuga ko yatangiye gukina Volleyball akiri muto, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

- Advertisement -

Ati “Nakundaga kureba APR VC, bakina, baseka, rimwe bakampamagara ngo njye gutoragura imipira, nyuma baza kuntumira ngo nzajye gukina, nza gukunda volleyball gutyo.”

Ubwo yasubiraga ku ishuri yakunze ndetse akina Volleyball, ubu ni we ukurikirana ibikorwa by’ikipe ya volleyball y’abagore y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), imaze kubaka izina mu Rwanda.

Intego ze ni nyinshi

Mukamurenzi aramutse atowe, yaba umugore wa mbere uyoboye FRVB.

Yagize ati “Uyu mukino ndawuzi, nawukuriyemo, nzi ahari imbaraga nyinshi, ahari ingorane n’ahari amahirwe abakobwa n’abahungu bakiri bato babyaza umusaruro. Mfite ibikenewe byose ngo mbe nayobora iri shyirahamwe.”

Yavuze ko ashaka kuzamura imiyoborere y’umukino wa Volleyball mu Rwanda, kubera ko abantu batashora amafaranga yabo ahantu hari ubwumvikane buke.

Yakomeje ati “Ikindi ndashaka kongera guhuza abantu bakinnye Volleyball ngo badufashe mu gushyira ku murongo ibibazo bimwe na bimwe.”

Mu nkunga abakeneyeho ngo harimo no kubaka ubufatanye n’izindi nzego, nk’abafatanyabikorwa muri “gahunda nziza dufite zishobora kugira ibibazo by’amikoro.”

Muri izo ntego harimo no kuzamura urwego rw’ikipe y’igihugu ku rutonde muri Afurika nibura ikagera ku mwanya wa gatatu muri volleyball isanzwe, ivuye ku wa 11. Muri Beach Volleyball intego ni ukuza ku mwanya wa mbere.

Mukamurenzi yakomeje ati “Twifuza no kugira nibura ibibuga bine biri ku rwego mpuzamahanga kugira ngo tube twabasha kwakira amarushanwa mpuzamahanga.”

Yashimangiye ko Volleyball ari umukino wihariye uwugereranyije n’indi, cyane ko utangirira mu ishuri ku buryo ari ahantu hashyirwa imbaraga.

Ni umukino kandi utanga amahirwe yo kubona amashuri meza ku bato cyangwa akazi ku barangije kwiga, ukaba wanatunga uwukora.

Mu zindi ntego bafite harimo kongera abakinnyi muri shampiyona, gushaka abafatanyabikorwa b’igihe kirekire, kugira byibura abatoza 10 b’abanyarwanda bari ku rwego rwo hejuru n’abakinnyi 20 babigize mu mwuga mu makipe yo hanze.

Ibyo kandi ngo bizagendana no kongera umubare w’amarushanwa akinwa mu gihugu.

Mukamurenzi yiyamazanya n’abandi bantu bane baba bagize komite ye aramutse atowe, bose bafite amateka muri Volleyball mu Rwanda.

Barimo Hategekimana Samson wiyamamaza nka visi perezida wa mbere, Ndayikengurukiye Jean Luc nka visi perezida wa kabiri, Mfashimana Adalbert nk’umunyamabanga mukuru na Singirankabo Dieudonné nk’umubitsi.

Mu gihe cye nk’umukinnyi, Mukamurenzi yanyuze mu makipe ya Les Colombes, RRA n’ikipe y’igihugu ya Volleyball. Ubu ni n’umukozi muri RRA.

Mukamurenzi Providence ni umwe mu bahatanira kuyobora FRVB
Hategekimana Samson yiyamamaza nka visi perezida wa mbere
Ndayikengurukiye Jean Luc yiyamamaza nka visi perezida wa kabiri
Mfashimana Adalbert yiyamamaza nk”Umunyamabanga Mukuru
Singirankabo Dieudonné yiyamamaza nk’umubitsi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version