Munyenyezi Uheruka Kwirukanwa Muri Amerika Yasabiwe Gufungwa By’Agateganyo

Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwaregeye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, dosiye ya Munyenyezi Béatrice uregwa ibyaha bya Jenoside, busaba ko yaba afunzwe by’agateganyo mu gihe ategereje kuburana mu mizi.

Munyenyezi akurikiranyweho ibyaha birimo gutegura no gucura umugambi wo gukora genoside, kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu ndetse n’ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato, byakorewe mu yahoze ari Komini Ngoma muri Perefegitura ya Butare.

Munyenyezi aheruka kwirukanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agera mu Rwanda tariki ya 15 Mata 2021. Hari nyuma yo kurangiza igihano cy’imyaka 10 yari yarakatiwe n’urukiko azira kubeshya igihe yakaga ubwenegihugu.

Ubwo yasabaga ubwenegihugu yavuze ko atagize uruhare muri Jenoside, ariko haza kuboneka ibimenyetso ko ashobora kuba yarayigizemo uruhare.

- Advertisement -

Biteganyijwe ko urubanza rwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ruzaba mu minsi mike iri imbere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène, aheruka kuvuga ko hari ibimenyetso byinshi bishinja uwo mugore.

Ati “Beatrice Munyenyezi yahakanye ko nta ruharte yigeze agira muri jenoside, yinjiye muri Amerika mu 1998, nyuma biza kugaragara ko akekwaho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze ari umujyi wa Butare, cyane cyane bariyeri yari iri hafi y’urugo rw’iwabo.”

“Yakoragaho Interahamwe nyinshi zari ziyobowe na nyirabukwe Nyiramasuhuko Paulina wari Minisitiri w’umuryango kuva mu 1992-1994 ndetse n’umugabo we witwa Arsène Shalom Ntahobari, iyo bariyeri ni bamwe mu bayigaragayeho cyane, n’uwari perefe wa Butare, Yozefu Kanyabashi n’abandi.”

Yavuze ko hari ubuhamya bwinshi bugaragaza uruhare yagize muri Jenoside, buzakusanywa bukifashishwa mu kumushinja mu rukiko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version