Perezida Kagame Yagiranye Ibiganiro N’Umuyobozi Mukuru Wa UNHCR

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), Filippo Grandi, umaze iminsi mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda.

Grandi yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame ari kumwe n’Umuyobozi wa UNHCR mu Rwanda Ahmed Baba Fall, Umuhuzabikorwa w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye na Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange.

Nyuma y’ibyo biganiro, Grandi yanditse kuri Twitter ko ikibazo cy’impunzi mu karere gikomeye, ariko yishimiye umusanzu w’ubuyobozi bw’u Rwanda mu kugikemura binyuze mu kuzimura ku bushake cyangwa kuzituza ku babishaka.

Yakomeje ati “Uyu munsi nagiranye ibiganiro byiza cyane na Perezida Paul Kagame ku buryo bwo kurenga imbogamizi zihari tukabyaza umusaruro amahirwe ashoboka.”

- Advertisement -

U Rwanda rumaze imyaka ibiri rwakira impunzi n’abashaka ubuhungiro bari baraheze muri Libya bashaka kujya i Burayi, mu gihe baba bagishakirwa niba hari ibihugu byabakira, naho abazabihitamo bakazatuzwa mu Rwanda.

Ku wa 25 Mata Grandi yagiranye ibiganiro n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, harebwa ibikorwa bireba impunzi ziri mu Rwanda, ingorane zihari n’ibisubizo bishoboka.

Yanasuye inkambi y’agateganyo ya Gashora yakirirwamo impunzi zivanwa mu gihugu cya Libya. Uwo munsi yanasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Nyamata, mu Karere ka Bugesera.

Uru rugendo rukozwe mu gihe inkunga zahabwaga impunzi zikomeje kugabanyuka cyane.

U Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga 137.000, ziganjemo Abanye-Congo ibihumbi bisaga 77 n’Abarundi basaga ibihumbi 59.

Rucumbikiye kandi impunzi zirenga 60 zituruka mu bihugu bya Afghanistan, Angola, Centrafrique, Chad, Eritrea, Ethiopia, Guinea, Haiti, Kenya, Somalia, Sudan y’Epfo, Tanzania na Uganda.

Perezida Kagame nyuma yo kugirana ibiganiro n’aba bayobozi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version