Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Murandasi Ntikwiye Kuba Iyo Gutoneka Abarokotse Jenoside-Umuyobozi Wa Airtel- Money
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Murandasi Ntikwiye Kuba Iyo Gutoneka Abarokotse Jenoside-Umuyobozi Wa Airtel- Money

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 May 2023 11:57 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Jean Claude Gaga avuga ko n’ubwo buri wese afite uburenganzira bwo gukoresha murandasi uko abyumva, ariko ari ngombwa kwirinda kurikoresha mu buryo bwica amategeko, bugashengura abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubu butumwa yabutanze mu kiganiro yahaye Taarifa nyuma y’igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyakozwe n’abakozi ba Airtel Rwanda na Airtel Money kuri uyu wa Gatanu taliki 27, Gicurasi, 2023.

Avuga ko bibabaje kuba hari abantu bihandagaza bagahakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bazi neza uko ibintu byagenze mu myaka 29 ishize.

Ati: “ Birababaje kuba hari abakoresha ikoranabuhanga bahakana ibintu bihari kandi bimaze igihe gito bibaye. Imyaka 29 si myinshi”.

Gaga avuga ko hari bamwe mu bakiri bato bumva ko ibyo kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ari  iby’abanyapolitiki cyangwa abandi bayibonye, muri iki gihe bakuze.

Yemeza ko iyo myumvire atari yo, ahubwo ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ikintu kibi cyageze ku Rwanda n’Abanyarwanda bose baba abavutse mbere yayo, abavutse mu gihe yakorwaga ndetse n’abavutse nyuma yayo.

Avuga ko abantu bafite ikoranabuhanga bakwiye guhangana n’abantu bayihakana, ntibareke ngo bamwe mu bafite ikoranabuhanga barikoresha bahemukira igihugu n’Abanyarwanda muri rusange.

Uyu muyobozi wa Airtel Money avuga ko ikigo akorera ndetse n’ibindi bigo by’abikorera bagomba gufasha Leta kwita ku Banyarwanda muri rusange ariko cyane cyane abafite ibibazo byihariye barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Avuga ko mu migambi yose ibigo bigira, haba hagomba gushyirwamo gahunda yo gufasha abatishoboye ariko byose bigakorwa bidatandukiriye gahunda Leta isanganywe.

Abakozi ba Airtel na Airtel Money beretswe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi amuritswe mu byumba by’urwibutso rwa Kigali ruba mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Nyuma yo gusobanukirwa ibiri muri buri cyumba, bashyize indabo ku mva rusange ishyinguwemo imibiri 250,000 y’Abatutsi biciwe hirya no hino muri Kigali.

Bakurikijeho gusobanurirwa amateka y’ingengabitekerezo ya Jenoside na Jenoside ubwayo kugeza ubwo yahagarikwaga n’Inkotanyi muri Nyakanga, 1994.

Ni igikorwa kimara iminota 30 kikabera mu cyicaro kigari bita Amphithéâtre, aho abantu benshi bahurura bakaganirizwa n’abatumirwa.

Abakozi ba Airtel bari baje kwibuka Abatutsi bashyinguwe ku Gisozi.
Basuye ibyumba bitandukanye bigize ruriya rwibutso
Nyuma bashyize ingabo ku mva rusange
TAGGED:AbatutsiAirtelGagaIngengabitekerezoMurandasiUrwibuto
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Musanze: Uwari Uherutse Gufungurwa Kubera Ubujura Yabukubitiwemo Arapfa
Next Article Kagame Yitabiriye Irahira Rya Mugenzi We Watorewe Kuyobora Nigeria
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Abanywera Urumogi Muri Gereza Baburiwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?