Murandasi Ntikwiye Kuba Iyo Gutoneka Abarokotse Jenoside-Umuyobozi Wa Airtel- Money

Jean Claude Gaga avuga ko n’ubwo buri wese afite uburenganzira bwo gukoresha murandasi uko abyumva, ariko ari ngombwa kwirinda kurikoresha mu buryo bwica amategeko, bugashengura abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubu butumwa yabutanze mu kiganiro yahaye Taarifa nyuma y’igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyakozwe n’abakozi ba Airtel Rwanda na Airtel Money kuri uyu wa Gatanu taliki 27, Gicurasi, 2023.

Avuga ko bibabaje kuba hari abantu bihandagaza bagahakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bazi neza uko ibintu byagenze mu myaka 29 ishize.

Ati: “ Birababaje kuba hari abakoresha ikoranabuhanga bahakana ibintu bihari kandi bimaze igihe gito bibaye. Imyaka 29 si myinshi”.

- Advertisement -

Gaga avuga ko hari bamwe mu bakiri bato bumva ko ibyo kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ari  iby’abanyapolitiki cyangwa abandi bayibonye, muri iki gihe bakuze.

Yemeza ko iyo myumvire atari yo, ahubwo ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ikintu kibi cyageze ku Rwanda n’Abanyarwanda bose baba abavutse mbere yayo, abavutse mu gihe yakorwaga ndetse n’abavutse nyuma yayo.

Avuga ko abantu bafite ikoranabuhanga bakwiye guhangana n’abantu bayihakana, ntibareke ngo bamwe mu bafite ikoranabuhanga barikoresha bahemukira igihugu n’Abanyarwanda muri rusange.

Uyu muyobozi wa Airtel Money avuga ko ikigo akorera ndetse n’ibindi bigo by’abikorera bagomba gufasha Leta kwita ku Banyarwanda muri rusange ariko cyane cyane abafite ibibazo byihariye barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Avuga ko mu migambi yose ibigo bigira, haba hagomba gushyirwamo gahunda yo gufasha abatishoboye ariko byose bigakorwa bidatandukiriye gahunda Leta isanganywe.

Abakozi ba Airtel na Airtel Money beretswe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi amuritswe mu byumba by’urwibutso rwa Kigali ruba mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Nyuma yo gusobanukirwa ibiri muri buri cyumba, bashyize indabo ku mva rusange ishyinguwemo imibiri 250,000 y’Abatutsi biciwe hirya no hino muri Kigali.

Bakurikijeho gusobanurirwa amateka y’ingengabitekerezo ya Jenoside na Jenoside ubwayo kugeza ubwo yahagarikwaga n’Inkotanyi muri Nyakanga, 1994.

Ni igikorwa kimara iminota 30 kikabera mu cyicaro kigari bita Amphithéâtre, aho abantu benshi bahurura bakaganirizwa n’abatumirwa.

Abakozi ba Airtel bari baje kwibuka Abatutsi bashyinguwe ku Gisozi.
Basuye ibyumba bitandukanye bigize ruriya rwibutso
Nyuma bashyize ingabo ku mva rusange
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version