Musanze: Uwari Uherutse Gufungurwa Kubera Ubujura Yabukubitiwemo Arapfa

Mu Karere ka Musanze Mu Murenge wa Muko haravugwa urupfu rw’uwitwa Niyongabo w’imyaka 19 y’amavuko wakubiswe n’abantu bavuga ko bamusanze yiba intoryi bikamuviramo urupfu. Uyu mwana wari ukuba ingimbi y’imyaka 19, yari arangije igifungo cy’imyaka ibiri yakatiwe nabwo azira kwiba.

Byose byabaye taliki 25, Gicurasi, ubwo uriya musore yafatwaga n’irondo ari gusarura intoryi zo mu kw’abandi.

Yazisaruraga mu murima wa Veronica.

Amakuru avuga ko abamufashe bahamagaye Polisi ngo ize irebe iby’uwo mujura, iraza imushyikiriza ubugenzacyaha.

- Advertisement -

Icyo gihe byabaye ngombwa ko abanza kujyanwa kwa muganga kugira ngo avurwe mbere yo gukurikiranwa mu nzego zibishinzwe.

Nyuma y’iminsi ibiri byaje kumenyekana ko Niyongabo yapfuye, aguye mu bitaro bya Ruhengeri.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru Superintendent of Police( SP) Alex Ndayisenga yamaganye abakubita abantu ngo ni uko babafatiye mu cyaha.

Ati: “Abaturage turabibutsa ko bakwiye kwirinda kwihanira kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko. Tubibutse ko ucyekwaho  icyaha wese ashyikirizwa Polisi cyangwa urwego rw’ubugenzacyaha”.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, abakekwaho uruhare muri uku gukubita bikaviramo umuntu urupfu ntibarafatwa.

Uwapfuye ni mwene Mpanga na Uwizeyimana.

I Musanze kandi haherutse kwicirwa impunzi y’Umurundi yari imaze amezi atatu ihimukiye mu rwego rw’akazi.

Uyu mugabo mbere wabaga mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, yari umwarimu muri rimwe mu mashuri yigenga y’i Musanze.

Ubwo yari avuye kunywa inzoga, yahuye n’abantu barashyamirana, mu kurwana aza gukubita umutwe muri kaburimbo, bimuviramo urupfu.

Hari umunyeshuri w’umukobwa witwa Umuhire Ange Cecile nawe wigaga mu mashuri yisumbuye uherutse gupfa nyuma yo kwikubita hasi mu bwogero.

Yigaga ku kigo kitwa Ecole de Sciences de Musanze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version