Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Murenzi Abdallah Yongeye Kwiyamamariza Kuyobora FERWACY
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Murenzi Abdallah Yongeye Kwiyamamariza Kuyobora FERWACY

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 May 2022 8:23 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abdallah Murenzi  niwe wenyine wiyamamarije kuyobora Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare. Yari aherutse kubwira Taarifa ko nabisabwa n’abandi banyamuryango bakamugirira icyizere ko yakongera kubayobora azemera kwiyamamaza.

Amatora ya Perezida wa FERWACY azaba ku Cyumweru taliki 29, Gicurasi, 2022.

Yari amaze imyaka ibiri ayobora impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare mu Rwanda.

Uyu mugabo wigeze kuyobora Akarere ka Nyanza akayobora na Rayon Sports avuga ko manda ye ya mbere muri FERWACY igitangira yahuye n’ibibazo birimo iyaduka rya COVID-19 yatumye byinshi bihagarara.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yatowe mu Ukuboza 2019, muri Werurwe, 2020 icyorezo COVID-19 kiba kigeze no mu Rwanda.

#FERWACYELECTIONS2022

Urutonde rwa burundu rw'abakandida mu matora y'Ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu #Rwanda, FERWACY

📆 24-28/5/2022 Kwiyamamaza kw'abakandida

🗓 29/5/2022 Amatora ya Komite nyobozi n'izindi nzego ziyobora FERWACY pic.twitter.com/VOTafhvcQ0

— 𝙁𝙀𝙍𝙒𝘼𝘾𝙔 (@cyclingrwanda) May 24, 2022

Icyakora n’ubwo bitari byoroshye haba ku batwara igare cyangwa abandi Banyarwanda, Murenzi Abdallah yatubwiye ko umukino w’igare ukinwe n’Abanyarwanda wakomeje ugereranyije n’uko byagenze ahandi muri Afurika.

Mbere gato y’uko kiriya cyorezo kigera mu Rwanda, hari taliki 14, Werurwe, 2020,  amakipe y’umukino w’amagare mu Rwanda yitabiriye irushanwa ryiswe Amissa Bongo ryakiniwe muri Congo- Brazzaville kandi icyo gihe ikipe y’u Rwanda yahembwe nk’ikipe yitwaye neza kurusha izindi.

Icyo gihe hari umukinnyi w’u Rwanda wabaye uwa munani mu bakinnyi icumi ba mbere.

- Advertisement -

Murenzi Abdallah yishimira kandi ko mu mwaka wa 2021 u Rwanda rwitabiriye Shampiyona y’Afurika, icyo gihe rutahana imidari 14 irimo n’uwa zahabu.

Muri uwo mwaka, Rwanda rwitabiriye n’irushanwa ryiswe Grand Prix Chantal Biya ryo muri Cameroun, Mugisha Moïse azana umwambaro w’umuhondo.

Icyakora Murenzi Abdallah avuga ko u Rwanda rutatsinze neza imikino yo muri Tour du Rwanda kuko yaje iri ku rwego abakinnyi batari bamenyereye ariko ngo icy’ingenzi ni uko  gutoza abakinnyi bahereye mu bakiri bato ari gahunda izakomeza muri FERWACY.

Ati: “ Ku ruhando rw’Afurika, twagiye duhindagura imyanya  ariko muri rusange ntituri habi.”

Muri Werurwe, 2022, u Rwanda rwitabiriye Shampiyona y’Afurika kandi Abanyarwanda baje mu myanya ya mbere  barimo n’uwitwa Manizabayo.

Muri Manda ye irangiye, Abdallah Murenzi yatubwiye ko hari abantu benshi batojwe kuba abatoza b’umukino w’igare bagera kuri 20.

Muri bo, 16 bahawe impamyabumenyi zo ku rwego rwa mbere kandi barimo n’abakobwa.

Mu bakobwa bahuguwe harimo n’abakanishi b’amagare y’abakinnyi.

Yagize ati: “ Ikindi nakwishimira ni uko mu bihe bya COVID-19,  muri Afurika ibintu byahagaze, ariko Tour du Rwanda yo iraba.”

Kimwe mu bintu bikomeye Abdallah Murenzi avuga ko yagezeho ni uko u Rwanda rwemerewe kuzakira Shampiyona y’isi y’umukino w’amagaare izaba mu mwaka wa 2025.

Muri manda ya mbere, Abdallah Murenzi avuga ko hashyizweho amategeko agenga uriya mukino ndetse ngo hashyizweho n’umukozi uhoraho, uhembwa, wahawe umwanya w’Umunyamabanga nshingwabikorwa muri FERWACY.

Impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare mu Rwanda muri iki gihe yongereye abafatanyabikorwa bashyira amafaranga muri iri rushanwa bigatuma uruhare runini rw’ingengo y’imari yayo[impuzamashyarahamwe] rutava mu isanduku ya Leta ahubwo ruva mu  baterankunga.

Kubera iyi mpamvu, Murenzi yabwiye Taarifa ko ingengo y’imari ya FERWACY iyi manda irangiye ari Frw 1,100,000,000.

67% by’aya mafaranga ava mu bafatanya bikorwa, 33%  akava muri Leta ni ukuvuga muri Minisiteri ifite imikino mu nshingano.

Murenzi avuga ko mbere y’uko ayobora FERWACY, 41% by’ingengo y’imari yayo ari yo yonyine yavaga mu baterankunga, andi akaba aya Leta.

Ubu kandi ngo mu Rwanda hari amakipe 15 y’umukino wo gutwara amagare mbere y’ubuyobozi bwa Murenzi ngo ntiyarengaga amakipe 10.

Yatubwiye kandi ko hari na gahunda afite yo kuganira n’abayobozi bo mu nzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta ngo barebe niba Uturere tw’u Rwanda tutazagira uruhare mu guteza imbere umukino w’amagare mu badutuye.

Ibyo atageze ho:

Icyakora, Abdallah Murenzi avuga ko manda ye irangiye atageze kuri bimwe yari yariyemeje.

Avuga ko yari afite gahunda yo gutuma mu Rwanda haba andi masiganwa yo ku rwego mpuzamahanga kandi Rwanda Cycling Cup ikajya iba kabiri mu Kwezi.

Hari amarushanwa abiri avuga ko yifuzaga kuzatangiza akunganira Rwanda Cycling Cup harimo iryo kwibohora  yita Liberation Tour n’iryo kwita abana b’ingagi amazina.

Mu kiganiro yaduhaye mu mpera za Mata, 2022, yatubwiye ko ‘aramutse atongeye’ kuyobora FERWACY, uwamusimbura yagombye kuzakomereza aho yari ageze kandi agashyira imbaraga mu gukorana n’abandi hagamijwe iterambere ry’umukino w’amagare mu Rwanda.

Bumwe muri ubu buryo ni ukwita ku mpano z’abakinnyi bakiri bato, zikazamurwa.

TAGGED:AmagarefeaturedIntekoMurenzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Avuga Ko Siporo Ifite Akamaro Karenze Kugorora Umubiri
Next Article Ibisasu Byavaga Muri DRC Byahagaze Kugwa Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?