Eng. Murenzi Yahunze Ibyo Aregwa

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha Dr Thierry B Murangira mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri yabwiye Taarifa ko bahamagaje Daniel Murenzi n’abandi bavugwa mu idosiye yo gukoresha nabi amafaranga ya Diaspora nyarwanda barabazwa.

Amakuru twamenye mu masaha y’umugoroba avuga ko Murenzi yahunze.

Umuvugizi wa RIB  yatubwiye  ko Daniel Murenzi yitabye Urwego rw’Ubugenzacyaha mu ‘bihe bitandukanye’ arabazwa.

Avuga ko yatumijwe nyuma y’uko bari abanyamuryango ba Diaspora nyarwanda bagejeje ikirego kuri RIB bavuga ko uriya mugabo yakoresheje umutungo wabo nabi.

- Advertisement -

Dr Thierry B Murangira yagize ati: “RIB yakiriye ikirego cy’abanyamuryango ba Diaspora, barenga Uwitwa Murenzi  Daniel bavuga ko yakoresheje umutungo wabo  nabi mu mushinga wo kwiyubakira amacumbi i Nyamirambo.”

Umuvugizi wa RIB avuga ko ikirego cyabo bacyakiriye, bamwe barabazwa ndetse na Murenzi arabazwa.

Abajijwe igihe Murenzi yitabiye ruriya rwego, Murangira yadusubije ko atari butubwire umunsi kuko atawibuka, ariko ko Bwana Daniel Murenzi yitabye mu bihe bitandukanye.

Avuga ko nyuma yo kumva impande zose, RIB yasabye ko hashyirwaho Komite y’ubugenzuzi( Audit) yigenga kugira ngo icukumbure uko ikibazo giteye nyuma izabagezeho ibyavuyemo nabo babone kubitangaza.

Haribazwa uko Murenzi yitabye RIB kandi adaheruka mu Rwanda…

Umwe mu bagize Komite y’Abanyarwanda bo muri Diaspora bashinja Murenzi ubuhemu yatubwiye ko icyo yibuka neza ari uko Daniel Murenzi amuheruka tariki 27, Mata, 2019.

Ariko Taarifa ikaba iheruka kumubona mu Rwanda umwaka ushize.

Muri Mata, 2019, yari yaje mu nama yabereye mu cyumba cy’Akarere ka Nyarugenge yitabiriwe n’abantu batandukanye.

Umwe mu bari bitabiriye iriya nama yatubwiye ko Akarere ka Nyarugenge kari gahagarariwe n’uwitwaga Cesar.

Icyo gihe yari yaje kubasobanurira aho agejeje umushinga bamushinze.

Uwaduhaye amakuru yibajije ukuntu RIB yaba yarahamagaje Murenzi akurikiranyweho icyaha ntimwambure passport y’aba diplomate kugira ngo abone uko akurikiranwa.

Ikindi ni uko hari abagize iriya Komite batubwiye ko niyo RIB yaba yaremeje ko habaho Audit ariko itegeze imenyesha abagize Komite, ngo bamenye ibyo aribyo.

Kuri iyi ngingo ariko Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B Murangira avuga ko babibamenyesheje nyuma  gato y’uko basabye ko hajyaho ‘Audit.’

Mu nkuru za mbere abagize Komite ihagarariye abavuga ko bakorewe uburiganya na Murenzi bari batubwiye ko RIB yirengagije ikirego cyayo ivuga ko ari ‘petition.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version