Umukozi wa FERWAFA Avugwaho Kuba Urucantege Mu Itsinda Ryaherekeje Amavubi

Bamwe mu banyamakuru baherekeje  ikipe y’Amavubi batangaje byinshi ku rugendo rwayo kuva ahagurutse i Nyamata kugera i Douara, ndetse n’imibereho yaranzwe n’igitutu cy’umwe mu bayobozi bari bayoboye itsinda.

Mu kiganiro “Urukiko” gitambuka kuri Radio 10, umunyamakuru waserukiye iki gitangazamakuru yagaragaje ko mu irushanwa ikipe y’igihugu yagiye iyobowe n’umuntu utamenyereye gukorana na bagenzi be by’umwihariko itangazamakuru, bigera aho igitutu cye kinagira ingaruka ku ikipe y’igihugu.

Uyu munyamakuru yavuze ko byatangiye bakiri i Nyamata aho bari bacumbitse muri imwe muri Hotel z’aho ubwo umwe mu banyamakuru yafotoraga umwambaro ikipe y’igihugu yagiye yambaye akawumurika ku mbuga nkoranyambaga ze.

Kankindi Alida Lize, umuyobozi ushinzwe gucunga umutungo muri FERWAFA, yagaragarije uwo munyamakuru ko akoze amakosa yo gushyira hanze uyu mwambaro.

- Advertisement -

Byakozwe mu buryo bwateje umwiryane hagati ye n’uwo munyamakuru.

Iki kiganiro kibanze cyane ku makosa yaranze uyu muyobozi, yanatumye hari aho ikipe y’igihugu yagiye iba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga.

Umunyamakuru wari uhagarariye Radio 10 ati: “Tukigera hano kugira ngo abantu bumve ko umuriro watse umunsi wa mbere tukigera kuri Hotel, Kankindi Alida Lize yaraje aratubwira ngo ‘bambwiye ko mwebwe (abanyamakuru) mudashobotse mwananiranye’.

Kankindi Lize Alida uvugwaho kwibasira abanyamakuru bari baherekeje Amavubi.

Akomeza avuga ko imyitwarire ya Kankindi wari uyoboye itsinda ry’ikipe yaserukiye igihugu muri iri rushanwa hari aho yatumaga abayobozi bagenzi be bakora nabi bikarangira Amavubi agaragara nabi.

Ati “No gusohora urutonde rupfuye rw’abakinnyi babanza mu kibuga byaturutse ku gitutu cy’uyu muyobozi”.

Ibi byose ngo bikaba byarateye ikipe intugunda no kudatuza.

Urugendo rw’ikipe y’igihugu y’u Rwanda rwagarukiye muri ¼ cy’irangiza nyuma yo gusezererwa na Guinea iyitsinze igitego 1-0.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatatu ari bwo Amavubi azagaruka i Kigali, ahite ashyirwa mu muhezo w’umunsi umwe kugira ngo hasuzumwe ko nta bwandu bwa virusi ya corona bafite.

https://www.youtube.com/watch?v=w6xsboeSWcs&feature=emb_title

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version