RDB Yatashye Ibindi Bikorwaremezo Muri Nyungwe

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere, RDB, bwatashye ibikorwaremezo bigenewe abasura Pariki ya Nyungwe ikora ku Turere dutanu rw’Amajyepfo n’Uburengerazuba.

Utwo ni Nyaruguru, Nyamagabe, Nyamasheke,  Rusizi na Karongi.

Ibikorwa byatashywe kuri uyu wa Gatatu ni inzira ikoresheje umugozi mukerarugendo azajya yinenekaho ukamuha umunyenga hejuru y’ishyamba agenda areba ibiti, ibihu, inyoni, ibitera n’ibindi binyabuzima azashobora kubonesha amaso.

Guca muri iyo nzira winenetse ku mugozi ukomeye cyane kandi ukunyererana ukakugendesha metero zirenga 1,935 ni ukuvuga intera irenze Kilometero, ni uburyo bwo guhumeka umwuka uzira mazutu na lisansi wuzuye amahumbezi yo mu ishyamba kimeza rya Nyungwe.

- Kwmamaza -

Jean-Guy Afrika uyobora RDB kandi yatashye na hoteli iri muri iri shyamba ryiswe Munazi Eco-Lodge n’indi nzira ikozwe mu migozi iziritse ku mapine hejuru asobekeranye kandi y’urwunge aca hejuru ya Gisakura mukerarugendo aba agomba kugendagendaho gahoro gahoro, kuko uhushije aho bakandagira bishobora kukumerera nabi.

Aho hantu bahise Gisakura Rope Course.

Kuri X, RDB yanditseho ko ibyo bikorwaremezo ari inyongera ku bindi Nyungwe isanganywe biha abayisura uburyo bwo kwitegereza ibyiza nyaburanga kamere yihariye.

Ni ibikorwaremezo kandi biha abaturiye Nyungwe imirimo yo kubyitaho no kubibibungabunga bakabihemberwa binyuze mu mirimo bahakora buri munsi.

Mu mwaka wa 2023 nibwo RDB, icyo gihe yayoborwaga na Clare Akamanzi, yatangiye gusaba UNESCO ko Nyungwe yashyirwa mu bintu bigize Umurage w’Isi.

Byaje kwemerwa, ubu ni rimwe mu mashyamba kimeza arindwa na ririya shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita kuri siyanse, ubumenyi n’umuco rifite icyicaro i Paris mu Bufaransa rikayoborwa na  Audrey Azoulay, Umuyahudikazi wo mu  Bufaransa  ariko ufite igisekuru mu bwami bwa  Maroc.

Audrey Azoulay
Muri Mata, 2024 yashyikirije Perezida Kagame inyandiko yemeza ko Nyungwe ari umurage w’isi.

Ni ibiki bituma ishyamba rya Nyungwe riba ahantu hihariye?

Ishyamba rya Nyungwe ni rimwe mu mashyamba y’inzitane kimeza ahora agwamo imvura.

Iyi mvura ituma rihorana ibiti binini kandi bigari ndetse n’ibyatsi byifatanya bigatuma ishyamba riba inzitane.

Abahanga mu binyabuzima bavuga ko iri shyamba rifatiye runini abatuye isi kubera ko riri mu mashyamba akiri ho kandi agira uruhare mu kuyungurura umwuka abantu n’ibindi binyabuzima bahumeka.

Ibiti n’imbuto zera muri Nyungwe byabereye indiri nziza inkende zo mu moko 12 atandukanye.

Ni pariki irimo amoko y’ibiti byo hambere cyane k’uburyo biramutse bihungabanyijwe, isi yaba ibuze ibintu by’agaciro kanini.

Habarurwa amoko 1,068 y’ibiti  n’amoko 140 y’indabo.

Iyi pariki ituwe kandi n’amoko 322 y’inyoni hatibagiranye n’amoko 120 y’ibinyugunyugu.

Ni umugozi ugutembereza ishyamba ku ntera ya hafi kilometero ebyiri.

Abahanga mu binyabuzima bavuga ko iituwe n’inyamaswa z’inyamabere zo mu moko 75.

Bizwi kandi ko amazi menshi ari mu Rwanda afite inkomoko muri Nyungwe,  hari n’abemeza ko ari ho isoko ya mbere y’Uruzi rwa Nili iherereye.

Ibi hamwe n’ibindi bizwi n’abashakashatsi biri mu byo u Rwanda rwahereyeho rusaba ko ishyamba rya Nyungwe rishyirwa mu bigize umurage w’isi.

Umwe mu bayobora ba mukerarugendo. Ifoto@Ukuri.travel.

Muri ryo, habamo na Hoteli iri mu zihenze kandi zigezweho kurusha izindi mu Rwanda yitwa One &Only Nyungwe House iri mu Gisakura.

Kuharara ijoro rimwe bibarirwa hagati ya $1500 na  $2500 ku muntu, igiciro kikaba gikubiyemo ibiribwa, gutembera ariko nta gusura ingagi, impundu(chimpanzee) cyangwa ibitera bisa na zahabu bita golden monkeys.

Gusura izi nyamaswa byishyurirwa ukwabyo.

Ibyumba by’abanyacyubahiro ku rwego rwo hejuru byo byishyurwa $3000.

Ishyamba rya Nyungwe rikora ku Turere dutanu, ni ukuvuga tubiri tw’Amajyepfo na dutatu tw’Uburengerazuba.Ifoto@Ukuri.travel.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto