Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Muri 2022 Nibwo Byagaragaye Ko Pérmis Yatanzwe Muri 2011 Ari Impimbano
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Muri 2022 Nibwo Byagaragaye Ko Pérmis Yatanzwe Muri 2011 Ari Impimbano

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 November 2022 8:05 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umugabo wo mu Karere ka Rubavu aherutse gutabwa muri yombi na Polisi y’u Rwanda ubwo yajyaga kongeresha igihe cy’uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga Polisi yagenzura neza igasanga iyo pérmis ari impimbano. Uru ruhushya rwatanzwe mu mwaka wa 2011.

Ukurikiranyweho  iki cyaha yafashwe Taliki 08, Ugushyingo, 2022  afatanwa na mugenzi  we bombi ngo bari bafitanye ubwumvikane mu mugambi wo gukora uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga rw’uruhimbano.

Icyaha bacyekwaho ngo cyakozwe mu mwaka wa 2011.

Icyo gihe ngo umwe muri bo yari umukozi w’ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga rikorera mu Karere ka Rubavu.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Bivugwa ko yafashije umwe mu bari abanyeshuri be  kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’urwiganano.

Ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda, Umuvugizi wayo Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko abacyekwaho kirya cyaha batahuwe ubwo uwahawe uruhushya rw’uruhimbano witwa  Turahirwa Phocas w’imyaka 42 y’amavuko, yajyaga  kurwongeresha igihe nyuma y’uko rwari rumaze guta agaciro.

CP Kabera ati: “Ubwo Turahirwa yasabaga ishami rishinzwe gutanga ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga ko uruhushya rwe rwarangije igihe rwakongererwa agaciro, byaje kugaragara ko urwo ruhushya yasabiraga kongererwa agaciro rwari rwaratanzwe mu mwaka wa 2011, ari uruhimbano. Nta kindi cyari gukurikiraho uretse guhita afatwa agashyikirizwa ubutabera.”

Avuga ko iperereza ry’ibanze ryaje kugaragaza ko kugira ngo uriya muntu abone ruriya ruhushya rw’uruhimbano, Turahirwa yari yashyizwe ku rutonde rw’abagombaga gukora ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga nyuma y’uko Polisi yari yamaze kurwemeza.

Nyuma ngo byaje kugaragara ko ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga ari ryo ryafashe urutonde rw’abari bemerewe gukora ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga cy’impushya za burundu  risibaho umwe mu bari kuri urwo rutonde mu mwanya we handikwaho Turahirwa utarigeze yisanga mu bakora ikizamini.

- Advertisement -

CP Kabera yakomeje  ati:  “Hanyuma nibwo Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ryakoresheje ikizamini ku Italiki ya 02 , Gashyantare 2012, mu gihe uruhushya rwa Turahirwa rutagaragara ku rutonde rw’abakoreye uruhushya mu buryo bwemewe n’amategeko rugaragaza ko rwatanzwe ku itariki ya 2 Gashyantare 2011, igihe kingana n’umwaka wose mbere y’uko ikizamini gikorwa.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera mu kiganiro n’abanyamakuru

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda kandi yagaragaje ko kugira ngo izina rye ryongerwe kuri urwo rutonde yishyuye ruswa ya Frw 150,000.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko  hatitawe ku gihe icyaha cyakorewe cyose, igihe bizamenyekanira, yaba ugendera ku ruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rw’urwiganano hamwe n’uwabimufashijemo wese bazakurikiranwa n’amategeko.

Yaburiye n’abigisha amategeko y’umuhanda ko birinda gutanga impushya mu buryo budakurikije amategeko kuko ari imwe mu mpamvu zitera impanuka.

TAGGED:featuredIkinyabizigaKaberaPolisiUmuvugiziUruhushya
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mama Cyama: Izina Ry’Ababyeyi Bitangiye Inkotanyi Ziri Ku Rugamba
Next Article U Rwanda Rwaguze Indege Nini Yo Gutwara Imizigo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?