Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Muri Afurika Y’Epfo Havumbuwe Ubuvumo ‘Buvugwaho Guturwa’ N’Umuntu Wa Mbere Ku Isi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubumenyi Rusange

Muri Afurika Y’Epfo Havumbuwe Ubuvumo ‘Buvugwaho Guturwa’ N’Umuntu Wa Mbere Ku Isi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 April 2021 10:44 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ibisigaramatongo bihora binyomozanya ku hantu ha mbere muntu yaba yaratuye. Ibiherutse kuvumburwa mu butayu buri Afurika y’Epfo ahitwa Wonderwerk bwerekana ko muri buriya butayu ari ho ha vuba umuntu wa mbere yabaye, ubu bakaba hashize imyaka miliyoni 1.8.

Abahanga mu bucumbuzi bushingiye ku byataburuwe mu matongo bo muri Israel nibo baherutse kubitangariza mu kinyamakuru Quaternary Science Reviews.

Bavuga ko muri buriya butayu bahasanze ibisate by’amabuye bisennye nk’ishoka(handaxes) ababaga muri buriya buvumo bakoreshaga mu guhiga, cyangwa kubaga inyamaswa babaga bishe.

Ubuvumo  bwa Wonderwerk buherereye mu butayu bwa Kalahari bukora kuri Afurika y’Epfo na Namibia.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image
Ubu buvumo buri mu butayu bwa Karahali

Mu buhanga bwo kugenzura uko ibice bibitse amateka mu butaka biramba, ni ahantu hacye ku isi ushobora gusanga ikirere, imiterere y’ubutaka n’ibikorwa bya muntu bitarangije amateka kamere y’ubwo butaka.

Mu buvumo bwa Wonderwerk ni hamwe muri aho.

Ba bahanga bo muri Kaminuza ya Giheburayo y’i Yeruzalemu, basuzumye amateka ya buriya butaka bakoresheje gupima imiterere yabwo irimo uko burutanwa mu bugari, mu binyabutabire bibugize n’ibindi.

Akazi ka bariya bahanga kakozwe ku bufatanye bw’abandi bahanga mu miterere y’ubutaka bitwa geologists.

Umwanzuro wabo wabaye uw’uko basanze muri buriya buvumo harimo ibikoresho byakoreshwaga na muntu mu myaka miliyoni 1.8 ishize.

- Advertisement -

Banzuye ko ibyo bavumbuye ari indiri ya vuba aha izwi n’abahanga yerekana ko hariya hantu ari ho muntu yatuye bwa mbere kuva yatangira kumenya gukoresha ibikoresho kugira ngo agere ku ntego ze.

Ahantu abahanga babonye ko muntu yatuye kera kurusha ahandi ni muri Afurika y’i Burasirazuba, bakemeza ko ari agace ka Rift Valley hari hafi y’ikiyaga cya Victoria, icya Tanganyika, imisozi ya Kilimandjalo( Tanzania) n’umusozi wa Kenya( muri Kenya).

Prof  Ron Shaar avuga ko  ubuvumo bwa Wonderwerk  ari ingirakamaro ku bahanga cyane kuko ari ubuvumo butigeze bugerwamo n’amazi cyangwa ngo bwangizwe n’imitingito.

We na bagenzi be bashoboye kumenya kandi igihe ababaga muri buriya buvumo batangiriye gukoresha

Umuriro wahoze kandi uzahora ari intwaro abantu  bakoresha bitabara mu bihe bitandukanye haba mu guhangana n’inyamaswa z’inkazi, mu guteka cyangwa kotsa ndetse no mu kota kugira ngo baticwa n’imbeho.

Muri bwa buvumo twavuze haruguru abahanga basanzemo ibintu byemeza ko bwari ubuturo bw’abantu, ibyo bintu bikaba birimo, amagufa  n’ivu.

Ubusanzwe gupima ibintu byasigaye mu buvumo biri mu bibazo by’akanemutwe abahanga  mu byataburuwe mu matongo bahura bahura nabyo

Muri kariya kazi kabo, bakoze uko bashoboye bapima igice cya vuba cy’ubutaka bwa buriya buvumo kugira ngo bamenye igihe ibinyabuzima bwa mbere byaba byaragereye kuri buriya butaka.

Gupima ibice bigize ubutaka(layers) bituma bamenya amateka ya buri gace kabugize kuko uko ubutaka bwiyegeranya bugakora agace ari nako bisaba igihe runaka kandi muri uko kwiyegeranya hakazamo n’ibinyabuzima bipfiramo bikabuheramo.

Ubuhanga bwo kubupima mu Cyongereza babwita paleomagnetism cyangwa burial dating.

Undi muhanga witwa Ari Matmon avuga ko ubushakashatsi bwabo bwabahaye ishusho rusange y’uko buriya butayu bwatuwe, ibyabukorerwagamo n’igihe ababubayemo baba barapfiriye.

Ikindi yishimira ni uko ubu bushakashatsi bwabo, bwabafashije kurushaho gusobanukirwa isano iri  hagati y’ubuzima bwa muntu kuva yatangira kwiyinduranya( human evolution) n’imikurire cyangwa imihindagurikire y’ikirere( climate change).

Abahanga bapima buri kintu cyose basanze mu butayu kugira ngo bamenye uko abari bahatuye babagaho
Ni akazi kakozwe n’abahanga bo muri Kaminuza ya Giheburayo y’i Yeruzalemu

TAGGED:AbahangaAfurikafeaturedHavumbuweIsiNamibia
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Minisitiri W’Intebe Mushya Wa DRC Azarusha Iki Abamubanjirije?
Next Article Umubano Wacu N’ U Bufaransa Usigaye Ufite ‘Isura Nshya’- Dr Biruta
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?