Muri Amerika Abantu 19 Bahiriye Mu Igorofa Barapfa

Abakora mu rwego rushinzwe ubutabazi  baraye barwana no kuzimya umuriro wibasiye abaturage babaga mu nzu nini bakodesha mu Mujyi wa New York. Abenshi mu bantu 19 bapfuye ni abimukira bakomoka muri Gambia.  Hari abandi 32 bajyanywe mu bitaro by’i New York nk’uko Meya w’uyu Mujyi  Eric Adams yabitangarije BBC.

Umupolisi uyobora ishami rishinzwe kuzimya inkongi muri New York witwa Commissioner Daniel Nigro avuga ko ubwo barebaga muri buri nzu yagezemo umuriro, buri nzu bayisanzemo byibura umurambo umwe.

Ni inzu igeretsse inshuro 19, bivuze ko muri buri nzu igeretse hari umuntu wahaguye kubera umwotsi wamuzibiranyije ukaza kwiyongeraho n’umuriro waje uwuherekeje.

Uyu mugabo yabwiye NBC ko mu myaka 30 ishize, ari bwo bahuye na kiriya cyago gihitanye abantu benshi icyarimwe.

- Advertisement -

Ibi bibaye hashize igihe gito muri Leta ya Philadelphia inkongi yishe abandi bantu 12, barimo abana umunani.

Inkongi yibasiye abo muri New York yatangiye saa tanu z’ijoro.

Abashinzwe kurwanya inkongi bagera kuri 200 barahuruye ngo batabare itarahitana benshi ariko bahagera irangije kwica abantu 19 abandi 32 bajyanwa kwa muganga.

Kugeza ubu harakekwa ko intsinga zishaje ari zo zashyushye ziteza uriya muriro.

Abashinzwe kuzimya inkongi bagerageje kuyizimya ariko iranga ihitana abantu 19, abandi 32 bajyanwa kwa muganga

Ikindi Polisi ivuga ni uko ubwo uriya muriro wadukaga muri iriya nyubako, rimwe mu madirishya y’icyumba cya mbere wadutsemo ryari rifunguye bituma umwotsi ukwira henshi.

Uwabonye ariya makuba ari kuba, avuga ko hari abaturage yabonye bazunguza amaboko batabaza ngo hagire ubatabara inkongi itarabageraho.

Hari n’abashatse gusimbuka ariko babura imbaraga kubera ko bari bafite umwuka mucye.

Kugeza ubu abantu 63 nibo bagizweho ingaruka n’uriya muriro ariko muri bo abantu 32 nibo bajyanywe mu bitaro.

Ikindi gikomeye ni uko abibasiwe n’uriya muriro babaga muri iriya nyubako hafi ya bose bakomoka muri Gambia, kandi bakaba ari Abisilamu.

Iriya nkongi kandi yatumye abantu bibaza niba muri uriya Mujyi uri mu ya mbere ikomeye muri Amerika hatarimo inzu zubatswe zisondetse cyangwa zikaba zishaje cyane k’uburyo zicyeneye gusanwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version