Sena Y’u Rwanda Igiye Kureba Niba Imidugudu Leta Yubakira Abaturage Iba Idasondetse

Komisiyo Idasanzwe ya Sena yatangiye gusura imidugudu yatangiye gahunda yo gusura imidugudu y’icyitegererezo hirya no hino mu Rwanda mu rwego rwo  kumenya ibibazo biyigaragaramo.

Ni igahunda izabanda ku midugudu y’icyitegererezo n’indi Leta y’u Rwanda yatujemo abantu banyuranye badafite aho baba mu rwego rwo kuzamura imibereho yabo.

Itangazo ryaturutse muri Sena y’u Rwanda, rivuga ko Abasenateri bazasura imidugudu 63 yo mu Turere twose tw’Igihugu mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Nyuma yo gusura bariya baturage, Abasenateri bazagirana ibiganiro  n’abayobozi b’Uturere.

- Advertisement -

Perezida w’iyi Komisiyo idasanzwe, Senateri Mureshyankwano Marie Rose agira ati: “ “Nubwo gahunda ya Leta y’u Rwanda yo gutuza abaturage mu midugudu yafashije mu kwihutisha iterambere no kuzamura imibereho y’abayitujwemo muri rusange, imwe mu midugudu igaragaramo ibibazo birimo ibijyanye n’inyubako ‘zangirika vuba‘, umwanda, abaturage badafata inzu neza n’ibindi, ari na yo mpamvu Sena yashyizeho iyi Komisiyo kugira ngo ibicukumbure, aho bikenewe gukosorwa bikorwe hakiri kare.”

Inteko Rusange ya Sena yo kuwa 01 Ukuboza 2021 yashimye intambwe imaze guterwa mu gutuza abaturage mu midugudu, ariko isanga hari n’ibibazo bikigaragara Sena ikwiye gucukumbura ishyiraho Komisiyo idasanzwe igizwe n’Abasenateri bakurikira:

  1. Senateri MURESHYANKWANO Marie Rose (Perezida);
  2. Senateri NSENGIYUMVA Fulgence (Visi Perezida);
  3. Senateri Dr. HAVUGIMANA Emmanuel;
  4. Senateri KANZIZA Epiphanie;
  5. Senateri MUPENZI George;
  6. Senateri UWERA Pélagie.
Abasenateri bagiye kureba niba Imidugudu Leta yubakira abaturage iba idasondetse n’ibindi bibazo biyirangwamo.

Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga, Leta y’u Rwanda yiyemeje kugendera ku mahame remezo.

Muri ayo mahame remezo, harimo iryo ‘Kubaka Leta’ iharanira imibereho myiza y’abaturage no gushyiraho uburyo bukwiye kugira ngo bagire amahirwe angana mu mibereho yabo.

Mu bigaragaza ko iri hame remezo ryubahirizwa, harimo kuba Leta ifasha abaturage batishoboye

badafite aho baba kuhabona kandi heza.

Kuri uyu wa Mbere, Abasenateri batangiriye mu Turere twa Nyaruguru, Huye na Gisagara.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version