Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Muri Darfur Abaturage Bongeye Kwicana
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Muri Darfur Abaturage Bongeye Kwicana

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 December 2021 9:21 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abaganga bakorera mu Ntara ya Darfur baratabaza kubera ko imirambo y’abantu imaze kuba myinshi ndetse n’abakomerekera mu bwicanyi buri kuhabera bakaba barenze ubushobozi abaganga bafite bwo kubavura.

Kugeza ubu abantu 199 bamaze kugwa mu bwicanyi bumaze amezi abiri hagati y’aborozi n’abahinzi bicana bapfa ubutaka n’amazi yo kuhira amatungo.

Abashinzwe umutekano hamwe n’abaganga bavuga ko buriya bwicanyi bwatangiye mu ntangiriro z’Ukwakira, 2021.

Bahangayikishijwe n’uko buriya bwicanyi bwageze mu bice byinshi bigize Intara ya Darfur.

Hari itsinda ry’abaganga bagize icyo bise ‘The independent Doctors’ Committee’ rivuga ko abantu 199 bamaze kwicwa barashwe.

Mu itangazo basohoye ryabonywe n’ikinyamakuru cyo muri Kenya kitwa The Star hari aho rigira riti: “ Nta kintu gifatika kiri gukorwa ngo urugomo rukorwa na buri ruhande ruhagarikwe. Ntawamenya ibyo Leta ihugiyemo. Nta Polisi, nta butabera, mbese turi mu gihirahiro.”

Ikigo mpuzamahanga gicungira hafi iby’abimukira kitwa International Organization for Migration (IOM), kivuga ko cyamaze kubarura abaturage 83,000 bavanywe mu byabo na buriya bwicanyi bakiza amagara yabo.

Ubwicanyi muri Darfur si ubwa none…

Darfur ni Intara ikunze kubamo ubwicanyi bushingiye ku rwuri, amoko na politiki

Mu mwaka wa 2003 mu Ntara ya Darfur( ni imwe mu Ntara za Sudani) hadutse ubwicanyi hagati y’aborozi n’abahinzi, bamwe ari Abirabura abandi ari Abarabu.

Icyo gihe ubwoko nyamucye bwahisemo gushaka intwaro buhangana n’ubwoko bw’Abarabu bo ku ruhande rwa Omar al –Bashir wayoboraga Sudani muri kiriya gihe.

Bavugaga ko bahejwe mu micungire y’igihugu cyabo.

Ubutegetsi bw’i Khartoum(Umurwa mukuru wa Sudani) bwaremye umutwe w’abarwanyi ushinzwe guhangana na bariya ba nyamucye, buwita  Janjaweed.

Aba bajanjawidi biraye muri bariya baturage nyamucye barabica biratinda.

Byatumye amahanga ahaguruka aratabara kuko hari bamwe bari batangiye kuvuga ko ubwicanyi Abajanjawidi bari gukorera bariya baturage ntaho butaniye na Jenoside.

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko abantu 300 000 biciwe muri buriya bwicanyi.

Bamwe bazize intwaro abandi bazira inzara.

Hagati aho kandi abandi bagera kuri miliyoni 2.5 barahunze bajya kuruhira mu nkambi z’impunzi.

Omar al Bashir wayoboraga Sudani muri kiriya gihe nawe muri Mata, 2019 yavanywe ku butegetsi bikozwe n’abaturage bavugaga ko batamushaka kubera ko yatumye ubuzima buhenda kubera kuzamuka kw’ibiciro ku isoko.

Imibare ya Banki y’isi yo mu mwaka wa 2017, yavugaga ko Darfur yari ituwe n’abaturage barenga miliyoni 9.

Ni iIntara iri ku buso bwa Kilometero kare 493,180

TAGGED:AbagangaBashirfeaturedJenosideKenyaSudani
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Yahuye Na Erdogan Uyobora Turikiya
Next Article Inama Ihuza Turikiya N’Afurika Yatangiye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?