Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Inama Ihuza Turikiya N’Afurika Yatangiye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Inama Ihuza Turikiya N’Afurika Yatangiye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 December 2021 11:53 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame ari mu Nama y’Abakuru b’ibihugu by’Afurika ibahuza na mugenzi wabo uyobora Turikiya. Ni inama iri kubera mu Nzu mberabyombi yitwa Istanbul Congress Center.

Iyi ni Inama ya gatatu ihuje Turikiya n’Afurika.

Ni Inama mu Cyongereza bita Africa-Turkey Partnership Summit.

Ibiganiro byo kuri uyu wa Gatandatu mu gitondo byiganje ku mikoranire inoze hagati y’Afurika na Turikiya.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ku rundi ruhande ariko, u Rwanda na Turikiya bifitanye umubano ufite ejo hazaza.

Turikiya ni igihugu gishaka kugira ijambo muri Afurika nk’uko n’ibindi bihugu bikomeye nk’u Bushinwa, Amerika, Israel, u Bwongereza, u Bufaransa n’ibindi birihafite.

Ni kimwe mu bihugu byafunguye vuba Ambasade yabyo mu Rwanda.

Iki gihugu gikora kuri Aziya n’u Burayi kandi kikaba ari kimwe mu bifite ubukungu n’igisirikare byihagazeho, gikorana n’u Rwanda mu nzego zitandukanye harimo n’uburezi.

Ni Inama ya gatatu yahuje Afurika na Turikiya

Ikinyamakuru Daily Sabah giherutse kwandika ko Turikiya iherutse gutangiza mu Rwanda ishuri ryitwa Yunus Emre Institute ryigisha Ururimi rw’Abanyaturikiya.

- Advertisement -

Hari abaturage b’iki gihugu kandi bakora imirimo itandukanye mu Rwanda harimo n’iy’ubwubatsi bw’amahoteli n’ibindi bikorwa remezo.

Ambasaderi wa Turikiya mu Rwanda Madamu  Burcu Cevik aherutse kubwira KT Press ko n’ubwo nta gihe kinini amaze ahagarariye igihugu cye mu Rwanda, ariko yizeye ko umubano w’ibihugu byombi uzaramba kandi ukabigeza kuri byinshi.

TAGGED:AziyaErdoganfeaturedKagameRwandaTurikiya
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Muri Darfur Abaturage Bongeye Kwicana
Next Article Inyamaswa Zo Muri Gishwati Zikomeje Kwica Amatungo Y’Abayituriye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Dangote Akomeje Kuyobora Abaherwe Ba Afurika

Jeannette Kagame Arahemba Abakobwa Batsinze Neza Ibizamini Bya Leta

Abanyamahanga Biga Muri Harvard Bareze Leta Ya Trump

Uko I&M Bank Rwanda Yungutse Mu Mezi Atatu Ashize

Martin Ngoga Yabaye Ambasaderi W’u Rwanda Muri UN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

Uwahoze Muri RDF Akurikiranyweho Ibyaha Byo Mu Mabuye y’Agaciro

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

Cardinal Kambanda Yatunguwe No Kumva Ko Kwa Yezu Nyirimpuhwe Hafunzwe

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzima

Abatuye Umujyi Wa Kigali Bari Mu Bibasiwe Na Malaria

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Intambara Y’Amagambo Hagati Ya Israel N’Ubwongereza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Kabila Yambuwe Ubudahangarwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

RIB Yafunze Abanyamahanga Batatu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?