Muri DRC Abaturage Bitwaje Imihoro Barasaka Imodoka

Amashusho ari gutambuka ku mbunga nkoranyambaga arerekana abasore bafite imihoro ityaye kandi mishya bari gusaka imodoka zitwaye abagenzi. Biributsa uko mu mwaka wa 1994 byari bimeze ubwo Interahamwe zasakaga imodoka zishakamo Abatutsi ngo zibateme.

Hari uwanditse kuri Twitter ko amwe mu mashusho ari kwerekana bariya basore yafatiwe mu Murwa mukuru, Kinshasa.

Mu mwaka wa 1994 naho Interahamwe zasakaga imodoka ngo zishakemo Abatutsi zibice

Ibi bibaye mu gihe hashize amasaha macye umusirikare wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo yinjiye mu Rwanda akarasa abapolisi bari ku mupaka bashinzwe guterera kasha abinjira n’abasohoka ariko nawe akaraswa mu mutwe agapfa.

Abapolisi baretse akazi bashinzwe gakorwa n’abaturage kandi bitemewe
Uyu yapfutse isura ye akoresheje ibendera ry’a DRC

Ikindi ni uko mbere y’uko uriya musirikare akora kiriya gikorwa cy’ubwiyahuzi, abaturage bari bo mri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bari bamaze iminsi bigarambiriza ku mupaka wayo n’u Rwanda ndetse batera mu Rwanda amabuye n’amatafari.

- Advertisement -

Ntibyatinze kandi bigabiza amaduka y’Abanyarwanda barayasahura.

Icyakora byaje guhosha.

U Rwanda rumaze iminsi rusabye amahanga kugira icyo akora akabwira DRC ko ibyo iri gukora byo kubiba urwango ku Banyarwanda bidakwiye.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Madamu Yolande Makolo aherutse kuvuga ko kuba Umuryango w’Abibumbye utaragira icyo uvuga ku bushotoranyi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ari ikintu cyo kwibazaho!

Avuga ko bidakwiye.

Muri Video iri muri iyo Tweet, abaturage ba DRC  baravuga ko bashaka guhigisha uruhindu Umunyarwanda wese bakamukata ijosi.

Makolo yabivuze asubiza kubyo Umuvugizi w’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye witwa Stéphane Dujarric, uherutse gusohora gusohora mu itangazo ryavugaga ku biri kubera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ariko ntiyagira icyo avuga ku bushotoranyi bwa Kinshaka ku butaka bw’u Rwanda.

Itangazo rya Dujarric ryasohotse taliki 13, Kamena, 2022.

Ibiri kubera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo byose, biri  kuba mu gihe hari yo ingabo za UN zihamaze igihe kandi zivuga ko zoherejweyo kuhagarura amahoro.

Zamamaye ku izina rya MONUSCO.

Makolo yavuze ko ubusanzwe ibihugu byose bifite uburenganzira ku busugire bwabyo bityo ko iyo hari kimwe kirashe mu kindi biba ari ukurengera amategeko mpuzamahanga kandi ko bigira ingaruka zikomeye.

Ati: “Ibihugu byose binganya ubusugire, byaba u Rwnada cyangwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Iyo iki gihugu kirashe mu Rwanda  biba ari ikibazo gikomeye kandi kigomba kubihagarika vuba na bwangu.”

Yolande Makolo avuga ko kuba ingabo z’uriya muryango zidakoma mu nkokora ngo zibuze cyangwa se zamagane mu buryo bweruye ibitero bigwa mu Rwanda biturutse i Kinshasa ari ibyo kwabazwaho no kwamagana.

Hiyongeraho ko ibisasu biraswa k’ubutaka bw’u Rwanda bituruka mu gihugu kimaze imyaka 28 gicumbikiye abagifite ingengabiterezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi benshi bafite inkomoko ku basize bayikoze mu mwaka wa 1994 cyangwa se abayikoze mu buryo butaziguye.

Makolo asanga kuba Umuryango w’Abibumbye waririnze kwamagana mu buryo bweruye iby’uko Repubulika ya Demukarasi ya Congo irasa mu Rwanda byarabereye uburyo bwiza uruhande rwa Kinshasa bwo kumva ko ibyo rukora byemewe cyangwa se byakwihanganirwa.

Ku butaka bw’u Rwanda hamaze kuraswa ibisasu inshuro eshatu mu gihe cy’amezi ane.

Buri nshuro Leta y’u Rwanda yarabyamaganye ndetse isaba inzego bireba mu Karere ibihugu byombi biherereyemo kwinjira muri iki kibazo kugira ngo Kinshasa idakomeza gushotora Kigali.

Mu itangazo rya Dujarric, harimo interuro ivuga ko FDLR ari umutwe uteje akaga aka Karere ariko nyuma y’iyo ntururo nta kindi kihanditse cyamagana ibyo ukora.

Si Yolande Makolo wenyine uvuga ko Umuryango w’Abibumbye urenza ingohe ubushotoranyi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuko n’Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida Paul Kagame witwa Stéphanie Nyombayire nawe yasabye amahanga ko yabwira Repubulika ya Demukarasi ya Congo igahagarika ibyo irimo.

The New Times yanditse ko Nyombayire yayibwiye ati: “ MONUSCO ntishobora gukomeza kuvuga ko ari indorerezi muri iki kibazo kuko bigaragara ko yafashe uruhande.”

Nyombayire yunzemo ko M23 atari ikibazo kireba u Rwanda cyangwa ngo rube rugifitemo uruhare.

Ngo ibyayo bireba Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuko ari ho ikorera kandi bafitanye n’amasezerano uruhanre rumwe rushinja rushinja urundi guca ku ruhande cyangwa kwirengagiza nkana.

Ikindi i Kigali bamagana ni ukuvuga ko ingabo z’u Rwanda zafashije abarwanyi ba M23 gufata umujyi wa Bunagana.

Bunagana ni umujyi uri hafi y’umupaka wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo na Uganda.

Uruhare rwa M23 narwo ruhakana gukorana n’u Rwanda nk’uko Umuvugizi w’uyu mutwe witwa Major Willy Ngoma aherutse kubibwira Ijwi ry’Amerika.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version