Muri Ibi Bihe Byo Gufunga Amaduka Kare, Abacuruzi Barabe Maso

Kubera ko ingamba zo kwirinda icyorezo COVID-19 muri iki gihe zisaba abacuruzi n’abandi gufunga serivisi saa kumi n’imwe z’umugoroba, abacuruzi by’umwihariko bagomba kuba maso kuko hari abiyitirira Polisi cyangwa DASSO bakabafungira amaduka ngo batinze gufunga.

Aba bantu bakura umutima umucuruzi bamubwira ko abaha akantu bitaba ibyo bagafunga iduka rye.

Biherutse kuba mu tugari twa Muti na Buhoko mu Murenge wa Gashonga, Akarere ka Rusizi aho abasore babiri bafashwe na Polisi nyuma yo guhuruzwa n’abaturage bari  bamaze kumenya ko umwe muri bo(abo basore) yiyitaga umupolisi kandi basanzwe bamuzi.

Abo basore bafashwe ku wa Kane tariki 01, Nyakanga, 2021 saa moya z’umugoroba.

- Advertisement -

Umwe afite imyaka 35 undi akagira imyaka 21.

Abaturage bavuga ko bariya basore bazengurukaga mu nsisiro(quartiers) basaba abacuruzi gukinga bavuga ko bakora mu nzego z’umutekano bari mu bikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Aba basore bafashwe biyitiriye Polisi na DASSO

Bamaze kubona ko umwe muri bariya basore basanzwe bamuzi, bamusabye kubereka ikarita y’uko ari umupolisi arayibura.

Batazuyaje, bahise bitabaza Polisi iraza ifata abo bantu bayiyitiriraga hamwe na DASSO.

Umwe muri bo yari afite ingufuri nyinshi yakingishaga inzugi z’abo ashatse.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba Chief Superintendent of Police( CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko atari ubwa mbere bariya basore bakoze bene biriya bikorwa kuko ngo tariki ya 30 Kamena bari babikoze mu isanteri ya Vubiro ihuriramo utugari twa Buhokoro na Muti two mu Murenge wa Gashonga.

Aha ho hari n’abaturage bambuye amafaranga umwe bamuciye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10( Frw 10 000) undi bamuca ibihumbi 2 ( Frw 2000)bababwira ko nibatayabaha ‘babafungisha amapingu.’

CIP Karekezi yakanguriye abaturage kuba maso bakirinda ababashuka biyitirira inzego z’umutekano, ariko nabo abasaba kutabaha icyuho bakajya bubahiriza amabwiriza yo kurwanya iki cyorezo cya COVID-19 hakiri kare bitabaye ngombwa ko hagira uza kubibibutsa.

Bakimara gufatwa Polisi yahise ibashyikiriza Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gashonga.

Kwiyitirira urwego bihanwa gute?

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  Ingingo ya 281 ivuga ko  ‘Umuntu wese wiyitirira urwego’ rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubitiye ububasha, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version