Mu Bitaro Bya Kibagabaga Ibintu ‘Byahindutse’

*Umuyobozi w’ibitaro yahinduwe,

*Umwe Mu Barwaza Barwaje Abarwayi Ba COVID-19 Mu Bitaro Bya Kibagabaga Nawe Yayanduye,

*Hari umurwayi wari urwajwe n’utanduye wajyanywe i Kanyinya…

Kare kare mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 03, Nyakanga, 2021 nibwo Taarifa yabonye ibaruwa yanditswe tariki 30, Kamena, 2021 ivuga ko Dr Ernest Munyemana wayoboraga Ibitaro bya Nyagatare agomba gusimbura Dr Samuel Nkundibiza wayoboraga ibitaro bya Kibagabaga.

- Advertisement -

Amakuru dufite avuga ko Dr Nkundibiza azayobora Ibitaro by’Akarere ka Nyanza.

Mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 02, Nyakanga, 2021 nyuma gato y’inkuru y’uko hari abarwayi ba COVID-19 babana n’abarwaza babo mu Bitaro bya Kibagabaga, umwe muri bo yahamagaye Taarifa avuga ko bamaze kumupima bamusanga ubwandu bwayo.

Yaduhamagaye ati: “ Nanjye barampimye mu kanya basanga ndi Positive. Ubu badusohoye mu cyumba twari turwarijemo abarwayi bacu barwaye COVID-19.”

Taarifa yamenye ko mu barwayi ba COVID-19 barwajwe na bariya baturage harimo abajyanama b’ubuzima bari basanzwe bakorera mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.

Ikindi ni uko umwe mu bakozi ba Minisiteri y’ubuzima yaraye aduhamagaye atubwira ko umukecuru ugaragara mu ifoto Taarifa yabonye uri mu barwajwe muri buriya buryo budasanzwe, ‘bahise’ bamuvana mu bitaro bya Kibagabaga bamwohereza mu bitaro by’indembe  biri i Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge.

Ku byerekeye isimburana ry’abayobora ibitaro bya Kibagabaga ntawakwemeza niba byatewe n’inkuru y’uko abarwayi ba COVID-19 baharwariye barwajwe n’abatayanduye kandi bitemewe, ariko kuba bisa n’ibihuriranye nabyo hari icyo bivuze.

Hari andi makuru mashya twamenye avuga  Dr Nkundibiza yatangiye kuyobora ibitaro bya Kibagabaga mu ntangiriro za 2021, akaba aya makuru atandukanye n’ayo twari twanditse mbere avuga ko ahamaze igihe gito.

Ibaruwa dufite igena isimburana rya bariya bayobozi mu rwego rw’ubuzima yaturutse muri Minisiteri y’ubuzima ishyirwaho umukono na Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije, ikaba ifite Nomero: No 20/3921/DCPHS/2021.

Taarifa irakomeza gukurikirana iby’iyi nkuru…

Umuryango mugari w’ibitaro bya Kibagabaga

Photo 1: Mercy4ubuzima

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version