Muri Kamonyi Barashinja Abaganga Kubaha Serivisi Mbi

Mu Karere ka Kamonyi bamwe mu batuye Umurenge wa Nyamiyaga bavuga ko abakozi bo ku Kigo nderabuzima rukumbi kiba muri uriya murenge babaha serivisi mbi. Ibi byatumye bazibukira kuzasubira kuhivuriza, ndetse bamwe muri bo baremera bakajya kwivuriza mu Ruhango.

Si bose bajya muri Ruhango kuhivuriza kuko hari abandi bajya ku bigo nderabuzima biri mu yindi mirenge ya Kamonyi harimo n’uwa Nyarubaka, bakagana Ikigo nderabuzima cya Nyagihamba ndetse no muri Gacurabwenge.

Babwiye Ikinyamakuru Intyoza ko bemera bakajya kwivuriza kure aho bahabwa serivisi nziza.

Hejuru ya serivisi mbi, abaturage binubira n’umwanda uba mu Kigo nderabuzima cya Nyamiyaga, imwe mu mpamvu zawo ikaba ari uko abashinzwe isuku bamaze amezi abiri badahembwa.

- Advertisement -

Indi mpamvu ishobora kuba ituma ibintu bitagenda neza muri kiriya kigo nderabuzima ni umwuka mubi hagati y’abakozi ubwabo.

Indi mpamvu ivugwa na kiriya kinyamakuru twavuze haruguru, ni uko uwari watsindiye isoko ryo gukora isuku muri kiriya kigo nderabuzima atari we warihawe.

Ngo ryahawe utararitsindiye!

Nyuma yo kubona ko inzara n’amadeni bibarembeje, abakozi ba kiriya kigo bibukije ubuyobozi bwabo ko bugomba kubahembera imirimo bakoze.

Icyifuzo cyabo nticyashubijwe kuko uwagombaga kubahemba( ni ukuvuga uwatsindiye isoko) atari we warihawe ndetse ngo havutse n’agasigane hagati y’umukozi ushinzwe imari no guhemba abakozi n’Umuyobozi wa kiriya kigo witwa Emmanuel Tuyiringire.

Uyu muyobozi aherutse kubwira cya kinyamakuru dukesha iyi nkuru ko  ‘afite akazi kenshi’ bityo ko ibyo bashaka kumubaza baba baretse akaza kubavugisha ahugutse!

Mu masaha y’ijoro umunyamakuru yamwandikiye ubutumwa bumwibutsa ko yari yabasezeranyije ko ari bubavugisha nahuguka, none bukaba bwari bwije atabikoze.

Abatuye Nyarubaka bahitamo kujya kwivuriza muri Gacurabwenge cyangwa Nyamiyaga n’ubwo ari kure

Muri buriya butumwa hari hakubiyemo ibyo yifuza[umunyamakuru]ko uriya muyobozi yaza kumusubiza, undi amubwira ko yiriwe mu kazi kenshi ndetse ko muri ririya joro ari bwo yari agisohoka mu Biro.

Yamuhaye indi rendez-vous y’uko bazahurira ku Biro by’Akarere ka Kamonyi mu nama yari ahafite bucyeye bw’aho.

Abimubwira hari saa mbiri z’ijoro ku wa Gatatu w’Icyumweru gishize.

Bwaracyeye ku wa Kane ntiyamuhamagara ngo bahurire ku Karere, inkuru ijyaho  kuri uyu wa Mbere tariki 01, Ugushyingo, 2021 umunyamakuru yarategereje ko ahamagarwa agahabwa amakuru amaso agahera mu kirere!

Mu rwego rwo kuzuza inkuru ye, umunyamakuru yigiriye inama yo guhamagara Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga witwa Jean Damascène Mudahemuka, uyu amwizeza ko bazabivuganaho bucyeye bw’aho ni ukuvuga ku wa Gatanu avuye mu nama.

Iyo nama ngo yagombaga ‘gucocerwamo byinshi’ birimo n’ibibazo byo muri kiriya kigo nderabuzima!

Bwaracyeye inama iraba ndetse Mudahemuka aza kubwira umunyamakuru ko ibyo yavugaga biri muri kiriya kigo nderabuzima ari ukuri, amubwira ko muri iriya nama babyizeho ndetse bashyiraho n’imyanzuro igomba kuzashyirwa mu bikorwa mu rwego rwo kubicyemura.

Yirinze kugira umwanzuro n’umwe atangaza.

Ku kibazo kirebana  n’uwatsindiye isoko ryo gukora isuku muri kiriya kigo ariko ntabe ari we urihabwa, Jean Damascène Mudahemuka yavuze ko muri iriya nama basabye ko ‘uwahawe ako kazi azishyurwa n’uwakamuhaye, ko nta faranga ry’ikigo rizasohoka ngo rihabwe utaratsindiye isoko, ku makosa yakozwe mu nyungu z’umuntu ku giti cye.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version