Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Muri ‘Kigali Guma Mu Rugo’ Nacuruzaga Amafi- Amag The Black
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Muri ‘Kigali Guma Mu Rugo’ Nacuruzaga Amafi- Amag The Black

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 February 2021 10:17 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubwo abatuye Kigali bari barategetswe kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda kwanduzanya COVID-19, Umuraperi Amag The Black  yacuruje amafi. Byari uburyo bwo gufasha abantu kubona ibyo bafungura kandi nawe atembere kuko buriya bucuruzi bwari bwemewe.

Kuri we ngo ‘ibindi bikorwa byahagarara ariko igifu cyo ntawagihagarika’.

Amag The Black avuga ko nta kazi gasebetse kabaho ko icyangombwa ari uko  kamwinjiriza amafaranga.

Ibi ni ibintu byamufashije cyane ngo bituma abasha kubaho neza muri Guma mu rugo.

Ati “Ingendo cyangwa ibibuga by’indege bizafungwa ariko nta muntu uzafunga igifu niyo mpamvu naje muri ubwo bucuruzi.”

Uyu muhanzi yaboneyeho no kugira inama urubyiruko ndetse n’abahanzi bagenzi be.

Gucuruza amafi  byaramufashije mu gihe cya Guma mu Rugo abona amafaranga yahembwaga n’abo yagemuriraga amafi.

Ati: “Ingendo cyangwa ibibuga by’indege bizafungwa ariko nta muntu uzafunga igifu niyo mpamvu naje muri ubwo bucuruzi.”

Amafi yacuruzaga yayaranguraga ku kiyaga cya Muhazi, uyashaka akayamugezaho iwe.

Gucuruza amafi kandi abifatanya no gukanika firigo z’abaturage bamwitabaje.

Amag The Black ati:“Ibi ni nabyo nshishikariza urubyiruko. Ntibagasuzugure akazi ngo bicare bategereje ako kwicara mu Biro.  Icya mbere ni ugushaka amafaranga mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Bamenye ko akazi kose ari akazi. Hari abajya banseka bigize abasongarere ngo ndi gucuruza amafi ariko bamenye ko bintunze ntawe nsaba.”

Hari na Filime yitwa ‘Ibyinyo’ akinira iwe…

Mubyo yakoraga kandi harimo filime nshya yakoze yise  “Ibyinyo” ikaba yaracaga n’ubu igica ku rubuga rwe rwa YouTube.

Iyo filime nshya ayikinira iwe mu rugo kandi abantu bayikinamo bose baba iwe.

Ibi yabikoze mu rwego rwo ‘kwirinda kuva mu rugo bitari ngombwa’ ari nayo mpamvu yakinishije abo babana.

Mu kiganiro twagiranye, yavuze ko iriya  filime igamije kwigisha abakobwa kwirinda gushyira imbere ibyo  ‘gukura ibyinyo’, ikababwira ko burya ikuruta ibindi ari ugukura amaboko mu mufuka bagakora.

Yagize ati: “ Nayise ‘ibyinyo’ ariko ntibivuze ko umuntu wese w’umukobwa azabaho akura ibyinyo ntibinavuze ko umuntu wirukanywe mu kazi azahora ari umushomeri. Mba ngamije kwigisha cyangwa ubukangurambaga kuri icyo kintu.”

TAGGED:AmafiBlackfeaturedGumaRugoUmuraperi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Afurika Yasezerewe Mu Gikombe Cy’Isi Cy’Amakipe Akina Shampiyona Iwayo
Next Article Umunyarwanda Yatanze Umunya Uganda Wari Umuzaniye Urumogi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?