Muri Kigali Harongera Gufatwa Ibipimo Bya COVID-19 Mu Buryo Bwagutse

Mu gihe hasigaye igihe gito ngo ‘gahunda ya Guma mu Rugo ya gatatu irangire’, kuri uyu wa Gatanu no ku wa Gatandatu( hagati y’itariki ya 23 na 24, Nyakanga, 2021), abaturage barafatwa ibipimo bya COVID-19 mu buryo bwagutse.

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, gitangaza ko ishusho y’ibizava muri ibi bipimo ari yo izaha abafata ibyemezo  ishusho y’uko ubwandu bwa kiriya cyorezo buhagaze, bayihereho bafata izindi ngamba.

Muri izi ngamba ziteganyijwe kuzafatwa mu ntangiriro z’Icyumweru gitaha, harimo kugumisha abatuye uturere 11 harimo n’utw’Umujyi wa Kigali muri Guma mu rugo cyangwa bakayivanwamo.

Guma mu rugo ya gatatu yafashwe nyuma y’ubwandu bwinshi n’imfu nyinshi byagaragaraye mu Banyarwanda mu ntangiriro za Kamena, 2021.

- Advertisement -
Itangazo rya RBC

Abantu bahitanywe na COVID-19 muri Kamena kugeza n’ubu muri Nyakanga, barusha ubwinshi abo yahitanye kuva yagera mu Rwanda muri Werurwe, 2020.

RBC ivuga ko guhera kuri uyu wa Gatanu kugeza ku wa Gatandatu nimugoroba hazaba hafashwe ibipimo by’abantu bangana na 15% by’abatuye buri kagari ka buri Murenge w’Umujyi wa Kigali.

Imibare ihari kugeza ubu yerekana ko Akarere ka Kicukiro ari ko gafite ubwandu bwa COVID-19 buri hejuru kurusha utundi, kagakurikirwa n’Akarere ka Gasabo nyuma hakaza Akarere ka Nyarugenge.

Ubwoko bushya bwa COVID-19 ntibukangwa n’inkingo…

Bivugwa ko ubwoko bwayo bwiswe Delta ari bwo buri kwica abantu benshi butitaye ku myaka yabo y’ubukure cyangwa kuba bafite cyangwa badafite uburwayi bwababaye ho karande.

Akarere ka Kicukiro niko kagaragayemo ubwandu kurusha utundi muri Kigali

Igiteye impungenge haba mu Rwanda n’ahandi ku isi ni uko n’inkingo zamamaye kurusha izindi ku isi( ni ukuvuga AstraZenica, Pfizer, Johnston&Johnson…) zidakanga ubwoko bushya, Delta.

Urukingo Pfizer rwafatwaga nk’ingabo ikomeye mu gukingira COVID-19 byemejwe ko ku bwoko bushya bwayo bitwa Delta, ruriya rukingo  rwacitse intege!

Ibi biteye impungenge kuko n’abayobozi bakuru henshi ku isi ari rwo biteje kubera ko rwari rusanzwe ruhangana n’ubwoko bwa COVID-19 bwabanjirije Delta.

Imbere ya Delta, urukingo Pfizer nturikihagazeho nk’uko byahoze

Mu rwego rwo kongerera abatewe Pfizer amahirwe yo kutandura Delta, ubu hari gahunda yo kongera kuyibakingiza bwa gatatu.

Urugero rw’aho biri hafi gukorwa ni muri Israel, iki kikaba aricyo gihugu cya mbere ku isi cyari cyarakingiye abaturage bacyo benshi hakoreshejwe Pfizer.

Utugari turi bufatirwemo ibipimo muri izi mpera z’Icyumweru
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version