Israel Mu Rwanda, Israel Muri Afurika…Bivuze Iki?

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Israel witwa Yair Lapid yaraye atangaje ko igihugu cye cyamaze kubona umwanya w’indorerezi uhoraho mu Muryango w’Afurika yunze Ubumwe, akemeza ko iki ari ikintu gikomeye mu mateka y’umubano wa Israel na Afurika.

Kuri uyu wa Kane tariki 22, Nyakanga nibwo ubuyobozi bw’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe bwatangaje ko Israel yemerewe kuba indorerezi mu bihugu bigize uriya muryango.

Iki gihugu kibonye uriya mwanya mu gihe Palestine yo yawubonye mu mwaka wa 2013.

Mu mwaka wa 2016 nibwo ubutegetsi bw’i Yeruzalemu bwatangaje ko hari gahunda y’uko Israel ishaka kongera gusubirana uriya mwanya yatakaje mu mu mwaka wa 2002, icyo gihe Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Afurika witwaga Organisation d’Union Africaine(OUA).

Icyo gihe byatewe n’igitutu ibihugu bigize uyu muryango byashyizweho na Muammar Khadaffi wategekaga Libya, iki gihugu cy’Abarabu kikaba cyaravugaga rikijyana kubera inkunga cyahaga ibihugu byinshi by’Afurika.

Muammar Khadaffi ngo niwe wategetse ko Israel yamburwa umwanya w’indorerezi muri OUA

Ejo hashize( tariki 22, Nyakanga, 2021) nibwo Ambasaderi wa Israel muri Ethiopia Bwana Aleleign Admasu yagejeje inyandiko zimwemerera guhagararira igihugu cye muri uriya muryango, azigeza kuri Perezida wawo akaba na Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Felix Tshisekedi.

Zikirangiza kwakirwa, muri Israel habaye ibyishimo byinshi, abayobozi barimo na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Yair Lapid bagira icyo babivugaho.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Israel Yair Lapid yishimiye ko umubano w’igihugu cye n’Afurika wongeye gusubukurwa ku mugaragaro

Yagize ati: “Uyu ni umunsi wo kwishima kubera umubano twongeye kugirana n’abavandimwe bo muri Afurika.”

Ngo ni itariki nziza kuko ije kongera gusubiza ibintu mu buryo, umubano w’impande zombi ukongera gusugira nyuma y’imyaka myinshi uhagaze.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda hari icyo abivugaho…

Amb Ron Adam

Taarifa yabajije Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam icyo avuga kuri iri subukurwa ry’umubano hagati ya Israel n’Afurika avuga ko ari ‘indi paji y’amateka yiyanditse.’

Ron Adam ati: “ Iki ni ikintu cy’ingenzi mu mateka. Afurika ni umufatanyabikorwa w’ingenzi ikaba n’inshuti ya Israel kuva kera. Yewe nakubwira ko Afurika ari n’umuturanyi wa Israel.”

Dr Adam avuga ko umubano wa Israel n’Afurika wamaze imyaka myinshi ushingiye ku bufatanye.

Ikigo cya Israel gishinzwe iterambere mpuzamahanga, MASHAV, nicyo cyahoze kandi kigifatanyije n’Afurika mu rugendo rwayo rw’iterambere kugeza n’ubu.

Golda Meir, umubyeyi wa Israel akaba yarashinze MASHAV

Ambasaderi Dr Ron Adam avuga ko kongera gusubukura umubano w’igihugu cye n’Afurika bizagirira uyu mugabane akamaro kanini mu nzego zirimo ubuhinzi bugezweho, gufata  no gukoresha neza amazi, ikoranabuhanga mu itumanaho, ubuzima n’ibindi.

Ku byerekeye gukoresha neza amazi, Israel niwe mwarimu mwiza Isi yakwigiraho kuko n’ubwo amazi ifite iyacyesha cyane cyane umugezi wa Yorudani, ariko ishobora kuyakoresha neza k’uburyo yuhira imirima yayo yose, ikeza cyane kandi ikorora kurusha ibihugu byinshi by’isi bifite ibiyaga, imigezi n’inzuzi.

Kuri Ambasaderi Ron, umubano w’igihugu cye n’Afurika uzayifasha kugera ku ntego zayo z’iterambere zikubiye mu mbonerahamwe yiswe African Union Agenda 2063.

Ibikubiye mu cyerekezo cya Afurika kiswe ‘African Union Agenda 2063.’

Mu kiganiro kihariye Taarifa yigeze kugirana na Ambasaderi Ron Adam, hari mu ntangiriro za Kamena, 2021, yatubwiye ko Israel ishaka ko Perezida Kagame aba ari we uhagararira inyungu zayo muri Afurika.

Ngo umugambi wari uko Israel ihabwa umwanya w’indorerezi mu Muryango w’Afurika yunze ubumwe, ubundi ‘akazi kagatangira.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version