Abafaransa Mu Mugambi Wo Kwica Perezida Wa Madagascar

Ubushinjacyaha bukuru bwa Madagascar bwemeza ko hari Abafaransa babiri batawe muri yombi bakurikiranyweho gucura no gushyira mu bikorwa umugambio wo kwica Perezida wa kiriya gihugu ariko waburijweho.

Abo  Bafaransa ni  Paul Rafanoharana, uyu ni Umunya Madagascar ukomoka ku Bafaransa hamwe na  Philippe François, uyu akaba UImufaransa kamere.

Bombi bafashwe ku wa Gatatu tariki 21, Nyakanga, 2021 nyuma y’iperereza ryakozwe na Polisi n’izindi nzego z’ubugenzacyaha.

Bafunganywe n’abagore babo.

- Advertisement -

Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika ya Madagascar avuga ko bariya Bafaransa  hamwe n’ibindi byitso byabo, bari bafite umugambi wo kwica abayobozi bakuru barimo Perezida Andry Rajoenina na Komiseri mukuru wa Polisi.

Abo bagabo batawe muri yombi basanzwe ari abasirikare bigiye mu ishuri rya gisirikare ryitwa L’école de Saint-Cyr.

RFI ivuga ko nyuma yo gutabwa muri yombi, bariya bagabo batarahura n’abazabunganira mu mategeko, ikindi ngo ni uko n’abavandimwe babiri ba bariya bagabo nabo batawe muri yombi.

Ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha bwa Repubulika ya Madagascar buvuga ko mu isaka bwakoze , bwasanganye bariya bagabo intwaro.

Umujyanama wihariye wa Perezida wa Madagascar witwa Patrick Rajoelina avuga ko muri iki gihe ubwoba ari bwinshi mu batuye kiriya gihugu.

Perezida wa Madagascar Andrei Rajoelina

Yagize ati: “ Abaturage bacu bakutse umutima. Byonyine kumenya ko hari abantu bashakaga guhitana Umukuru w’Igihugu cyabo, byarabahungabanyije. Ikirushijeho gutera ubwoba ni uko bamenye ko abanyamahanga aribo bari inyuma y’uyu mugambi.”

Patrick Rajoelina avuga ko muri Madagascar ibibazo abantu bibaza ari byinshi, birimo kumenya uwari bwungukire mu iyicwa rya Perezida wabo, niba ari itsinda rito ry’abafashwe n’abandi bagishakishwa cyangwa niba hari igihugu cyangwa ibihugu byari bube bigeze ku mugambi wabyo.

Kwibaza ibi bibazo bifite ishingiro kubera ko mu minsi ishize hari Abakuru b’ibihugu bishwe abandi bararusimbuka.

Abo barimo uwa Haïti wishwe n’abacanshuro bo muri Colombia, Perezida wa Mali wari igiye guterwa icyuma yagiye mu musigiti Imana igakinga akaboko n’uwa Tchad bivugwa yishwe n’amasasu yarashwe n’abarwanyi ubwo yari yagiye gutera akanyabugabo ingabo ze aho zari ziri ku rugamba.

Ba bagabo twavuze haruguru bavugwaho kuba ku isonga mu bashakaga kwica Perezida wa Madagascar bafashwe mu bihe bitandukanye.

Paul Rafanoharana yafashwe n’abagabo 10, ubwo umwe muri bo yamutumiraga ngo baganirire muri imwe muri Hoteli zo mu murwa mukuru Antananarivo, n’aho Philippe François we afatirwa ku kibuga cy’indege yitegura kujya mu Bufaransa.

Kugeza ubu abantu batandatu nibo bamaze gutabwa muri yombi.

Umwe ni Umufaransa kamere, babiri bafite ubwenegihugu bibiri n’abanya Madagascari kamere batatu.

Umufaransa w’Umucanshuro aheruka gufatirwa muri Centrafrique…

Umufaransa witwa Quignolot Rémy Juan akurikiranyweho gutoza abarwanyi ba François Bozizé

Mu gitondo cyo wa Mbere tariki 10, Gicurasi, 2021, i Bangui muri Centrafrique hafatiwe Umufaransa  witwa Quignolot Rémy  Juan akurikiranyweho gutoza abarwanyi ba François Bozizé umaze iminsi yarazengereje ubutegetsi bw’i Banqui.

Bozizé nawe yashakaga guhirika ubutegetsi bwa Archange Touadera wari umaze igihe gito atsinze Amatora y’Umukuru w’igihugu.

Uriya Mufaransa wafashwe  bivugwa ko yari umwe muri ba maneko b’u Bufaransa, kandi ngo muri 2013 nabwo yagize uruhare mu guhirika Bozizé.

Ubwo Polisi ya Centrafrique yamufatiraga aho yamusanze, yamusatse imusangana ibikoresho byinshi bya gisirikare.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version