Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Muri Kirehe Inka 13 Zapfiriye Rimwe Mu Buryo Bw’Amayobera
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'Abaturage

Muri Kirehe Inka 13 Zapfiriye Rimwe Mu Buryo Bw’Amayobera

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 November 2021 2:19 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amakuru ava mu Murenge wa Mpanga mu Karere ka Kirehe aravuga ko hari inka 13 z’umukecuru witwa  Léoncie Mukansonera zapfiriye rimwe zigeze mu murima w’amasaka.

Bivugwa ko ziriya nka zapfiriye mu murima w’umugabo witwa Célestin.

Byabereye mu Mudugudu witwa Busasamana I, Akagari ka Nasho, Umurenge wa Mpanga mu Karere ka Kirehe.

Umunyamabanga  nshingwabikorwa w’Akarere ka Kirehe witwa Eric Zikama yabwiye Taarifa ko inyinshi muri ziriya nka ari amajigija.

Ati: “ Inyinshi ni amajigija kandi zapfuye ejo.”

Eric Zigama

Avuga ko mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe hamwe n’abakozi ba RAB bagiye ahabereye biriya byago, ubu hakaba barimo gufatwa ibipimo kugira ngo abahanga bapime icyo ziriya nka zaba zazize.

Abajijwe niba hari icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buteganya gufasha uriya mugore, Eric Zigama yavuze ko ubuyobozi buzamufasha kuko nawe ari umuturage wahuye n’ikibazo cyo gupfusha inka by’amanzaganya.

Byabereye mu Murenge wa Mpanga Akagari ka Nasho

Kugeza ubu ntibiramenyekana niba ziriya nka zarozwe cyangwa zazize ikindi kintu.

Hari amakuru yabanje kuvugwa yemeza ko hapfuye inka 15 ariko ubuyobozi ku rwego rw’Akarere bwemeza ko hapfuye inka 13.

TAGGED:featuredInkaKireheNashoUmukecuru
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuyobozi Wa Al Jazeera Yatawe Muri Yombi
Next Article Croix Rouge Yashimiwe Umusanzu Itanga Mu Guhindura Ubuzima Bw’Abaturage
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Baranengwa Kutitabira Inteko Z’Abaturage

FDLR Yarwanye Na Mai Mai

Imitangire Ya Serivisi Ntiranoga- RGB

Umusaruro Mbumbe W’ u Rwanda Wazamutseho 11.8% Mu Gihembwe Cya Gatatu

Uko Ikibazo Cya Feri Za Spiro Giteye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Yemeje Urwego Rwemerewe Kwita Ku Mbuto

Guinée-Bissau: Inshuti Y’Uwahoze Ari Perezida Yafatiwe Mu Ndege Afite Ivarisi Yuzuye Amafaranga

M23 Yemeye Kuva Muri Uvira Ariko Igira Ibyo Isaba…

Uburundi Buvuga Ko Nibiba Ngombwa Buzarwana N’u Rwanda 

Venezuela Ivuga Ko Trump Nta Kindi Ayishakaho Kitari Petelori

You Might Also Like

Ubukungu

Umuvuno Wa Leta Wo Guca Amapfa Muri Kayonza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Trump Yeruye Arega BBC Ngo Imwishyure Miliyari $10

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Ruhango: Bakurikiranyweho Kwica Urubozo Uwo Bafitanye Isano

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abanyarwanda Babiri Baguye Mu Mpanuka Yabereye Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?