Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Muri Niger Abantu 37 Bishwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Muri Niger Abantu 37 Bishwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 August 2021 2:43 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 17, Kanama, 2021 abantu bivugwa ko ari abarwanyi bagendera ku mahame akarishye ya Kisilamu(Jihadistes) bishwe abaturage  37 bo mu gace ka Darey-Daye muri Niger hafi ya Mali.

Umwe mu bayobozi gakondo bo muri kariya gace yabwiye AFP ko abarwanyi basanze abantu bahinga, babanyanyagizamo amasasu.

Kugeza ubu abantu 37 nibo batangajwe ko bahise bahagwa ariko abaturage b’aho bavuga ko imibare ishobora kuza kwiyongera kubera ko hari abandi benshi bakomerekejwe bikameye n’amasasu.

Ikindi ni uko mu bapfuye harimo abagore bane n’abana 13.

Agace ka Sahel  Niger iherereyemo kamaze imyaka myinshi karabaye indiri y’imitwe ivugwaho gukora iterabwoba.

Sahel ni agace kagizwe n’ibihugu bikora ku butayu bwa Sahara cyane cyane ibyo mu Burengerazuba bwabwo.

Ibi bihugu ni Mauritania, Mali, Niger, Burkina Faso na Chad.

Ibihugu bifite ingabo zikomeye ku isi byageragaje kurandura abarwanyi bakunze kwibasira abahatuye ariko ntibirabishobora.

Ikinyamakuru cyandika amakuru y’ubutasi kitwa IntelNews.org giherutse kwandika ko muri iki gihe CIA yaguriye inyubako zayo muri kiriya gice, ihashyira irindi koranabuhanga rikomeye ndetse yubaka n’ibyumba indege za drones zo gukoresha mu kurasa bariya barwanyi.

Ku rundi ruhande, u Bufaransa nabwo bwohereje abasirikare muri kiriya gice cy’isi ngo bahashye abarwanyi bahaciye ingando, ariko guhera mu mwaka wa 2014 kugeza ubu, ntibarabahaca burundu.

Abafaransa bagiye muri Sahel ariko byarabananiye

Ubwa mbere bajyayo, bari bagiye gutabara ubutegetsi bw’i Bamako muri Mali kugira ngo budaherikwa n’abarwanyi baburyaga isataburenge.

Bagiyeyo ku itegeko ry’uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa François Hollande.

Nyuma baje gusanga intambara batangije ikomeye kurusha uko bayikekaga.

TAGGED:AbarwanyiBufaransafeaturedNiger
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article I Ruheru Muri Nyaruguru Hari Ubutumwa Batanga
Next Article U Rwanda Ruzakira Irushanwa Nyafurika Rya Volleyball
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?