Muri Niger Abantu 37 Bishwe

Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 17, Kanama, 2021 abantu bivugwa ko ari abarwanyi bagendera ku mahame akarishye ya Kisilamu(Jihadistes) bishwe abaturage  37 bo mu gace ka Darey-Daye muri Niger hafi ya Mali.

Umwe mu bayobozi gakondo bo muri kariya gace yabwiye AFP ko abarwanyi basanze abantu bahinga, babanyanyagizamo amasasu.

Kugeza ubu abantu 37 nibo batangajwe ko bahise bahagwa ariko abaturage b’aho bavuga ko imibare ishobora kuza kwiyongera kubera ko hari abandi benshi bakomerekejwe bikameye n’amasasu.

Ikindi ni uko mu bapfuye harimo abagore bane n’abana 13.

- Advertisement -

Agace ka Sahel  Niger iherereyemo kamaze imyaka myinshi karabaye indiri y’imitwe ivugwaho gukora iterabwoba.

Sahel ni agace kagizwe n’ibihugu bikora ku butayu bwa Sahara cyane cyane ibyo mu Burengerazuba bwabwo.

Ibi bihugu ni Mauritania, Mali, Niger, Burkina Faso na Chad.

Ibihugu bifite ingabo zikomeye ku isi byageragaje kurandura abarwanyi bakunze kwibasira abahatuye ariko ntibirabishobora.

Ikinyamakuru cyandika amakuru y’ubutasi kitwa IntelNews.org giherutse kwandika ko muri iki gihe CIA yaguriye inyubako zayo muri kiriya gice, ihashyira irindi koranabuhanga rikomeye ndetse yubaka n’ibyumba indege za drones zo gukoresha mu kurasa bariya barwanyi.

Ku rundi ruhande, u Bufaransa nabwo bwohereje abasirikare muri kiriya gice cy’isi ngo bahashye abarwanyi bahaciye ingando, ariko guhera mu mwaka wa 2014 kugeza ubu, ntibarabahaca burundu.

Abafaransa bagiye muri Sahel ariko byarabananiye

Ubwa mbere bajyayo, bari bagiye gutabara ubutegetsi bw’i Bamako muri Mali kugira ngo budaherikwa n’abarwanyi baburyaga isataburenge.

Bagiyeyo ku itegeko ry’uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa François Hollande.

Nyuma baje gusanga intambara batangije ikomeye kurusha uko bayikekaga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version