Muri Qatar Kagame Yaganiriye Na Benshi Ku Nyungu Z’u Rwanda

Nyuma yo gutanga ikiganiro mu nama yahuje abayobozi ba Qatar n’ab’ibihugu by’inshuti zayo, Perezida Kagame yakiriye abandi bayobozi batandukanye baganira ku ngingo zifitanye isano n’iterambere ry’u Rwanda.

Abo barimo umunyemari  witwa Michael Bloomberg wigeze kuba Guverineri wa New York , akaba na nyiri ikinyamakuru The Bloomberg.

Ari mu bantu b’abafatanyabikorwa mu bateguye inama ya Qatar Economic Forum.

Umukuru w’u Rwanda kandi yakiriye Minisiteri w’Intebe wa Bangladesh witwa Sheikh Hasina Wazed .

- Advertisement -

Baganiriye uko imikoranire y’ibihugu byombi yatezwa imbere.

Abandi bantu bakomeye Perezida Kagame yakiriye barimo Minisitiri ushinzwe ingufu witwa igikomangoma Abdulaziz Bin Salman ari kumwe na mugenzi we ushinzwe imari n’igenamigambi witwa Faisal Alibrahim.

Umukuru w’u Rwanda kandi yakiriye Minisiteri w’Intebe wa Bangladesh witwa Sheikh Hasina Wazed
Michael Bloomberg na Perezida Kagame
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version