Nta Muntu Twigeze Dusaba Kutuzanira Abimukira- Perezida Kagame

Perezida Kagame mu nama yitabiriye muri Qatar yahuje iki gihugu n’inshuti zacyo yavuze ko abavuga ko u Rwanda rwashatse kwakira abimukira nk’aho ari ikintu rwashakagamo inyungu, bibeshya.

Yavuze ko nta muntu u Rwanda rwigeze rusaba ko arwoherereza abimukira, ahubwo ngo ni igitekerezo cyazanywe no gushaka gufasha mu gukemura ikibazo cyari kiri ku isi.

Kagame yabwiye abari muri iriya nama ko ikibazo cy’abimukira ari ikibazo kireba isi muri rusange, ariko ko u Rwanda rwazanye igisubizo cyarwo.

Si ubwa mbere Perezida Kagame abwiye amahanga ishingiro ry’uko u Rwanda rwiyemeje kwakira abimukira.

Yabibwiye kenshi abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abibwira abari bitabiriye Inama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bivuga Icyongereza, CHOGM.

Umukuru w’u Rwanda avuga ko abavuga ko u Rwanda ari igihugu gishaka abimukira kugira ngo kibungukiremo bibeshya kuko Abanyarwanda badashobora gucuruza ikiremwamuntu.

Kagame yabwiye abamwumvaga ko kwakira abimukira bikozwe n’u Rwanda ari igitekerezo rwaganiriyeho n’Ubwongereza, impande zombi zibyemeranyaho.

Kagame Yaganiriye Na Minisitiri W’Intebe W’u Bwongereza Ku Bimukira

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version