Muri Sena Hanengewe Serivisi Za Banki Zo Mu Rwanda

Mu Ngoro Sena y’u Rwanda ikoreramo habereye inama yari igamije kureba uko serivisi z’imari zihabwa abaturage. Abanyarwanda baba mu mahanga bari bitabiriye iriya nama banengeye imbere ya Perezida wa Sena imikorere irandaga ya ‘Banki zo mu Rwanda.’

Bagarutse kandi no ku mikorere y’uburyo ikoranabuhanga bita IREMBO rikora bavuga ko rigenda biguru ntege!

Ibi ndetse n’ibindi byahavugiwe bikubiye mu Nama nyunguranabitekerezo yateguwe na Sena y’u Rwanda igamije kureba uko abaturage b’u Rwanda bagezwaho serivisi z’imari mu buryo budaheza.

Perezida wa Sena watangije iriya nama  yagaragaje ko kuyunguranaho ibitekerezo bigomba gushimangira intambwe u  Rwanda rumaze kugeraho.

- Advertisement -

Bigomba kandi gukorwa  hazirikanwa ko intego y’u Rwanda ari uko mu 2024, Abanyarwanda bose bazaba bageze ku myaka y’ubukure bazaba bashobora gukoresha serivisi z’imari 100%.

Muri iriya nama abavugiye Abanyarwanda baba mu mahanga  bavuze ko murandasi mu Rwanda ifite ikibazo cyo kugenda gahoro ndetse ngo bahura n’ingorane zo kubona serivisi zitangirwa kuri murandasi binyuze ku IREMBO.

Bavuze ko serivisi za Banki akenshi zitihuta, basaba ko hanozwa imikorere yihuse kandi myiza.

Perezida wa Sena Dr Augustin Iyamuremye yagarutse ku bibazo bigaragazwa n’abaturage bijyanye n’uburyo Ibigo by’imari byubahiriza Itegeko ryo kurengera umuguzi wa serivisi y’imari.

Harimo kandi ko biriya bigo bigomba gukorera  mu mucyo no kugira inama abaguzi ba serivisi y’imari.

Akenshi ibigo by’imari  bihugira  mu kubara inyungu no kwishyuza inguzanyo ariko ntibishyira imbaraga mu gukangurira abaturage kwitabira iby’imari ndetse no kumva ibibazo byabo ngo bikemuke.

Dr Iyamuremye ati: “ Kugira ngo tugere ku iterambere twifuza rishyira umuturage ku isonga, bidusaba guhuza imyumvire ku bibazo bitandukanye bibangamiye igihugu cyacu, kumva imiterere y’imbogamizi zihari, no gushyira hamwe ubushake bwo kubikemura, dufatanyije.”

Perezida wa Sena Dr Augustin Iyamuremye yibukije abayobozi ko umuturage ari we songa ry’ubuyobozi

Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr Augustin Iyamuremye yashimiye abayobozi bitabiriye iriya nama , avuga ko ubwitabire bwabo bugaragaza ubushake bafite n’inzego bahagarariye, mu guharanira iterambere n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Kuri Perezida wa Sena icy’ingenzi ni uko buri muyobozi agomba kugira intego y’uko umuturage wese abaho neza.

Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo na Minisitiri w’imari n’igenamigambi ndetse na Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda bitabiriye iriya nama
Abayobozi bakuru muri Sena y’u Rwanda bayoboye iriya nama nyunguranabitekerezo

Uruhare Rw’Ikoranabuhanga Mu Kuzahuka K’Urwego Rw’Imari Mu Rwanda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version