Abagore Ni Ingenzi Mu Kunga Abafitanye Amakimbirane

Closeup shot of two people holding hands in comfort

Abagore bibumbiye mu Muryango utari uwa Leta ugamije uburenganzira n’iterambere ry’Abanyarwandakazi Rwanda Women’s Network  bagiranye inama n’umukozi wa Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango witwa Emmanuel Ntagozera ababwira ko uruhare rw’umugore mu kunga abatuye isi ari ingenzi.

Ntagozera yavuze ko uruhare rw’umugore mu guteza imbere umubano mwiza mu bantu  atari uko Abanyarwandakazi bo muri Polisi cyangwa mu ngabo bajya kugarura amahoro hanze y’u Rwanda ahubwo ngo ni kuba bazi kumvisha abandi ko impuhwe no kubabarira ari ingenzi mu bantu, nabyo biri mu bimuranga.

Ati: “ Ureba neza abona akamaro k’umugore ndetse no kuba ari benshi mu bagize umuryango nyarwanda ni ikintu cyerekana akamaro kabo mu mubano mu bantu.”

Ntagozera kandi avuga ko kuba nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hari abagore biyemeje kurera abana basigaye ari ikintu cyerekana ko bagize kandi bagifite uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo bihari hagamijwe ko igihugu gitekana.

- Advertisement -

Ku rundi ruhande, Leta y’u Rwanda yaje gusanga ari ngombwa ko rushyiraho politiki y’uburinganire n’ubwuzuzanye hagamijwe ko ubushobozi bw’abagore n’abakobwa bugaragazwa kandi bukagirira akamaro na basaza babo.

Iyi politiki igaragaza umusaruro kubera ko kugeza ubu( mu mwaka wa 2022) abagore bari mu Nteko ishinga amategeko bangana na 61.3%, abagabo bo bangana na 38.7%.

Muri Nama y’Abaminisitiri abagore bangana na 55% n’aho abagabo bangana na 45%.

Mu rwego rw’ubucamanza abagore bangana na 51% bangana na 49%.

Abagore bafite umwanya wa Guverineri na ba Meya b’uturere n’Umujyi wa Kigali bangana na 40% n’aho abagabo bangana 60%.

Ku rwego rwa Njyanama z’Uturere abagore bangana na 46.1% n’aho abagabo bangana na 60.9%.

Njyanama z’Imirenge abagore bangana na 47.8% n’aho abagabo bangana na 52.2% n’aho abagore bangana na 47.3% nibo bari mu njyanama y’Akagari mu gihe abagabo bangana na 52.7%.

Umukozi muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Emmanuel Ntagozera avuga ko Leta y’u Rwanda kandi yashyizeho uburyo bwo gukumira ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa binyuze mu bihano biremereye birimo no gushyira amazina y’abahamijwe biriya byaha ku karubanda.

Umukozi wa Minisiteri y’uburinganire n’iterembere ry’umuryango Emmanuel Ntagozera

Umuyobozi w’Umuryango utari uwa Leta ugamije uburenganzira n’iterambere ry’Umugore Rwanda Women’s Network, Mary Balikungeri wafunguye iriya nama yavuze ko ari inama igamije kumvisha abagize uriya muryango kumva uruhare rw’umugore mu gutuma u Rwanda n’isi muri rusange bitekana.

Mary Balikungeri avuga ko abagore bagombye gukorana bya hafi bakaganira kugira ngo bumve neza icyo amasezerano agamije kurinda umugore ibyago n’ibizazane akubiye mu kiswe  Resolution 1325 on Women, Peace and Security .

Mary Balikungeri atanga igitekerezo

Ni umwanzuro w’Umuryango w’Abibumbye wemejwe taliki 31, Ukwakira, 2000 witwa mu magambo ahinnye yiswe UNSCR 1325.

Abitabiriye iyi nama y’iminsi ibiri

Uruhare rw’Abanyarwandakazi mu kugarura amahoro imahanga…

Aba Maman B’Abapolisikazi Barashimirwa Ubutwari Bwabo Mu Kazi

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version