Murumuna Wa Joseph Kabila Yegujwe Ku Mwanya Wa Guverineri

Inteko Ishinga amategeko y’Intara ya Tanganyika muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yatoye yeguza Zoé Kabila Mwanza Mbala usanzwe ari guverineri, ashinjwa amakosa atandukanye arimo imicungire mibi y’intara.

Iki cyemezo cyatowe kuri uyu wa Kane n’abadepite 13 kuri 25, nyuma y’uko yari yatumijwe ngo ahe Abadepite ibisobanuro ku byo aregwa, ariko ntiyitabe, ntanohereze umwe mu bagize Guverinoma ye ngo amuhagararire.

Byatumye abadepite batangira itora ryo kumweguza.

Niwe wenyine muri bagenzi be bakoranaga muri iriya Nteko utari warihuje n’abo mu ishyaka rya Felix Tshisekedi ryiswe l’Union sacrée.

- Advertisement -

Kuri uyu wa Kane nibwo hatangajwe ko uriya mugabo yakuweho ikizere na bagenzi be.

Bisa n’aho ibibazo bya Politiki  bya Joseph Kabila wahoze ayobora Repubulika ya Demukarasi bigomba kugera no kuri bene wabo cyane cyane abakomeye.

Inyandiko isaba ko yeguzwa(Motion de censure) yatangajwe n’Abadepite 13 biganjemo abashyigikiye Bwana Moïse Katumbi.

Zimwe mu nteruro ziri muri iriya nyandiko zivuga ko uriya mugabo afite ikibazo mu mitekerereze.

Zoé Kabila ntiyigeze agira icyo atangaza ku cyemezo cyamufatiwe.

Hari amakuru avuga ko amaze iminsi ari i Kinshasa aho kunda kujya gusura benewabo

Mu nyandiko abadepite bop muri Tanganyika banditse isaba ko Zoé Kabila yeguzwa, bavuga ko ari umuntu utagaguza umutungo w’abaturage, ntakoreshe neza amafaranga agenewe iterambere ry’abatuye Tanganyika muri Katanga.

Bamushinja kunyereza Miliyari 3,8 z’amafaranga ya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, ni ukuvuga miliyoni 1,6 z’ama Euro.

Ariya mafaranga bavuga ko yari asanzwe yarateganyirijwe kuzishyura ibirarane by’abarimu.

Ikindi bagenzi be bamushinja ni uko hari amafaranga yanyereje kandi yari yarateguriwe kurwanya COVID-19.

Yanze kuyoboka…

Bwana Zoé Kabila niwe wenyine mu Nteko ishinga amategeko ya Tanganyika wanze kuyoboka ihuriro ry’amashyaka ari ku butegetsi muri iki gihe. Bamwe bemeza ko iyi ariyo mpamvu ari mu mazi abira.

Uyu mugabo mbere yahoze ari Umudepite uhagarariye agace kitwa Manono, aha hakaba ari ho Se, Mzee Laurent-Désiré Kabila yavukaga.

Ubu yavanywe ku rutonde rw’Abadepite bo muri Tanganyika, igisigaye kikaba ari ukureba uko azabyitwaramo cyane cyane ko bivugwa ko yakuwe kuri uriya mwanya mu gihe yari ari i Kinshasa kubonana na Perezida Tshisekedi.

Uyu mugabo amaze iminsi anengwa imiyoborere mibi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version