Polisi Isaba Abafite Ibigo Byigenga Bicunga Umutekano Gushishoza Kubo Biha Akazi

Nyuma yo kwereka itangazamakuru umugabo ukorera kimwe mu bigo byigenga bicungira abaturage umutekano avugwaho uruhare mu bujura bw’aho yarindaga, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera, yasabye abafite ibigo nka biriya kujya bitondera abo biha akazi.

Uriya mugabo yafatanywe n’abandi bagabo babiri bakekwaho uruhare mu kwiba televiziyo eshatu mu kigo bakoreraga, kitwa Auberge.

Umwe mu bafashwe yabwiye itangazamakuru ko hari umugabo witwa Peter wamuhamagaye amubwira ko hari ahantu bakwiba flat screens kandi ko byoroshye kuko bazabifashwamo n’ushinzwe kuharinda.

Yagize ati: “ Nari niryamiye ahagana saa yine haza umugabo ambwira ko yanzanira screen nkayibabikira bakagira amafaranga bangenera. Nyuma y’igihe runaka nka nyuma y’isaha bambwiye ko hari indi televiziyo bazanye ni uko ndayifata.”

- Advertisement -

Avuga ko nyuma y’igihe runaka yagiye kubona abona baramufashe bamwambika amapingu.

Uwo mugabo uvugwaho kugira uruhare mu kwibisha ikigo yakoreraga, yavuze ko abeshyerwa, ko nta ruhare yagize muri ubwo bujura.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera yabwiye itangazamakuru ko hari abantu bakora mu bigo byigenga bicungira abandi umutekano bajya bafatwa bagize uruhare mu bujura bw’aho barinda.

Yatanze urugero rw’abaherutse gufatirwa muri Special Economic Zone, abo nabo ngo baherutse kwerekwa itangazamakuru.

Yagiriye inama abafite ibigo byigenga bicungira abantu umutekano ko bagombye kujya bacunga imyitwarire y’abo bakoresha, bakamenya uburere n’ubunyangamugayo bwabo.

CP Kabera aganiriza itangazamakuru

CP Kabera ati: “  Abafite ibigo byigenga bicungira abandi umutekano icyo twabasaba ni ukujya bareba ubunyangamugayo bw’abo bakoresha. Ku rundi ruhande ariko birababaje kuba hari abantu biba abo bashinzwe kurindira umutekano.”

Bisaba iki ngo umuntu akorere ikigo nk’iki?

ACP Mbonyumuvunyi ushinzwe ishami rya Polisi rigenzura imikorere y’ibigo byigenga bitanga serivisi z’umutekano aherutse kuvuga  ko hari itegeko  riherutse gutangazwa rigenga imikorere ya biriya bigo.

Rivuga ko kugira ngo umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bashinge ikigo gicungira abandi umutekano bagomba kuba bafite ingengo y’imari igera kuri Miliyoni  Frw 700.

Aya mafaranga arimo miliyoni Frw 200 ashobora kuzagoboka ikigo, agahemba abakozi byibura mu mezi atandatu mu gihe ubukungu bwaba bwifashe ndetse n’andi Miliyoni Frw 500 ari mu bikorwa remezo ni ukuvuga imyenda, imodoka n’ibindi.

N’ubwo buri Munyarwanda wese yemerewe n’amategeko gushinga ikigo kigenga gishinzwe umutekano, ACP Mbonyumuvunyi avuga ko ibindi asabwa kuba yujuje harimo no kwerekana icyemezo cy’uko atigeze afungwa kandi cyerekana imyitwarire iboneye.

Ati: “Buri wese ushaka gushinga ikigo gicungira abantu umutekano yabikora, kuko abyemererwa n’itegeko nshinga ariko Leta yarebye kure isanga umutekano atari ikintu cyo gukinisha, ibishyiriraho ishami muri Polisi n’amategeko abigenga ibi byose bikorwa mu rwego rwo kwirinda ko byazakorwa mu kajagari.”

Itegeko ryavuguruwe rigenga uko biriya bigo bikora rivuga ko uwabishinze agomba kuba afite ubushobozi mu by’ubukungu kugira ngo abakozi batazamburwa.

Agomba kandi kuba yiteguye kuzajya aha abakozi be amahugurwa byibura y’amezi atatu, bayarangiza bagahabwa impamyabumenyi na Polisi.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Nepomuscene Mbonyumuvunyi avuga ko iyo uwahawe iriya mpamyabumenyi bibaye ngombwa ko ajya gukora mu kindi kigo, ntibiba bikiri ngombwa  ko yongera guhabwa amahugurwa nk’ayo.

Avuga ko kugira ngo bariya bantu bakore akazi kabo neza biba ngombwa ko Polisi ibagenzura ngo irebe aho yabahwitura, ahandi ibashimire ko babikora neza.

Mu rwego ayoboye  harimo igice gishinzwe guhugura abakorera ibigo byigenga bicungira abantu umutekano.

Ikindi ni uko muri ruriya rwego habamo igice gishinzwe kureba niba abantu baje gukora kariya kazi bujuje ibisabwa biteganywa n’itegeko.

Iyo Polisi igenzuye igasanga hari ibyo batujuje baba bashobora gucibwa amande ari hagati ya miliyoni Frw 1 na miliyoni Frw 10 bitewe  n’uburemere bw’icyaha.

Mu Rwanda hari ibigo 17 byigenga birindira abantu umutekano. Bikoresha abakozi barenga ibihumbi 20 biganjemo abasore n’inkumi.

Nukoma urusyo ujye ukoma n’ingasire…

Hari bamwe mu bakora kariya kazi babwiye Taarifa ko n’ubwo batashyigikira uwibye, ariko ngo hari ubwo abakoresha babo batinda kubahemba bikaba byatuma agatima karehareha bakiba.

Thacien( izina ryahinduwe) avuga ko bagira guhembwa amafaranga make( ahembwa Frw 35 000) hakiyongeraho no kutazira igihe cyangwa se bamwe bakamburwa.

Ati: “ Kuba ntuye i Kigali nkaba nkorera amafaranga angana kuriya ba databuja bakatwambura cyangwa bakaduhemba batinze kandi turinda ibintu bifite agaciro nabyo byagombye gutekerezwaho. Niba badutegerejeho ubunyangamugayo nabo nibabwerekane nka ba kiyongozi bacu.”

Undi mugore witwa Florentine nawe avuga ko yemera akirirwa ku kazi kuko aba yizeye ko azabona umushahara ku gihe yijejwe.

Avuga ko hari ubwo utinda kuza, bigatuma ahura n’ibibazo byo kwikopesha.

N’ubwo yihangana ntiyandavure, ariko avuga ko hari ubwo abakoresha babo bashobora gutuma uw’umutima muke, yiba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version